Albertine Rift Conservation Society

Kubijyanye na Wikipedia
Umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije

ARCOS Network ni umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bihurira mu muhora wa Albert (Albertine Rift) .

Ibyo wamenya k'Umuryango wa ARCOS[hindura | hindura inkomoko]

Umuryango utegamiye kuri leta ubungabunga ibidukikije, ARCOS ( Albertine Rift Conservation Society), wahamagariye abatuye mu bihugu bya Afurika gushyira hamwe imbaraga mu kubungabunga imisozi n’ibidukikije, kuko iterambere ritabyubakiyeho ridashoboka.Ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi itatu yabereye i Kigali mu mwaka ushize, igamije kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ku baturage baturiye ibice by’imisozi ya Afurika, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.Abenshi mu bayitabiriye ni abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye, bahagarariye amakoperative abungabunga ibidukikije akanabibyaza umusaruro mu bucuruzi.uhagarariye koperative ihinga ikawa mu karere ka Kirehe, Koakaki, yashimiye ARCOS Network aho imaze kubageza mu bijyanye no kubahugura no kubungura ubumenyi ku kubungabunga imisozi bahingaho.[1]Ati “Dushimira cyane ARCOS kuko twagize aho tuva n’aho tugera ndetse mbasha kubwira n’itsinda rinini turi hamwe ahangaha ko nibakomeza gukorana na ARCOS tuzagera kuri byinshi.”koperative yatangiye gukorana na ARCOS Network yeza toni 73 z’ikawa mu mwaka 2017, ariko ubu bakaba bageze ku musaruro ungana na toni 400. Bamaze no gutera ibiti 300 000 bivangwa n’imyaka, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.Umuyobozi wa ARCOS Network ,yasezeranyije abitabiriye iyi nama ko ARCOS Network yiteguye gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga imisozi yawo.Ati “Ni na yo mpamvu no muri iyi nama turimo kuganira ukuntu ibikorwa by’imiryango y’abaturage koko yabungabunga ibidukikije ntibishingire kuvuga gusa ngo harimo kwiteza imbere.”Yabasabye kandi kwimakaza gukora ibibateza imbere ariko bakanabungabunga ibidukikije.[1][2]Kuko ntushobora kwiteza imbere ku buryo burambye, ibidukikije ari na byo ukuramo uwo mutungo no kugira ngo mwiteze imbere,mutabibungabunze ngo mubifate neza.Mu Rwanda umaze gukorana n’imiryango isanga 30 000 hagamijwe kubaka ibikorwa biyiteza imbere hanabungwabungwa imisozi n’ibidukikije bindi muri rusange.

Ibindi Wamenya kuri ARCOS[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije,yashimiye uruhare rwa ARCOS Network mu kubungabunga ibidukikije, abizeza ubufatanye buhoraho.Tariki 11 Ukuboza buri mwaka, ARCOS Network yifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga imisozi. Insanganyamatsiko y’umwaka washize yigira iti ”Umugore ashobora kwimura imisozi.“Kuva uyu muryango watangira mu myaka 27 ishize, washyize imbaraga mu kongerera ubumenyi abaturage bo mu bihugu ikoreramo, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.Ibihugu byahagarariwe muri iyi nama ni Ubugande, Kenya, Tanzaniya, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Uburundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Cameroun, Zambia, Lesotho, Malawi, Nigeria, Benin, Maroc ndetse n’u Rwanda rwayakiriye.[1][3]Iyi nama yakurikiwe n’imurikabikorwa ryakozwe n’abaturage bayitabiriye, basobanurira abayitabiriye umusaruro w’ibyo bakorera mu ma koperative babarizwamo n’uruhare rw’ibyo bakora mu kubungabunga ibidukikije.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/ibidukikije/article/umuryango-arcos-wagaragaje-ko-iterambere-ryirengagije-ibidukikije-muri-afurika
  2. https://www.bbc.com/gahuza/articles/cv242l08k92o
  3. https://igihe.com/ibidukikije/article/u-rwanda-rwakiriye-inama-itangirizwamo-ihuriro-rigamije-kuvuguta-umuti-w