Akarere ka Gicumbi

Kubijyanye na Wikipedia
ikarita y'akarere ka Gicumbi
Gicumbi

Gicumbi ni akarere kamwe muri dutanu (5) tubarizwa mu ntara y'Amajyaruguru .Gicumbi ihereye mub'Uburasirazuba bw'iyi ntara .

Mu majyaruguru gahana imbibi n'akarere ka Burera ndetse n'igihugu cy'Ubugande ,Iburasirazuba hari uturere yubiri aritwo ; Nyagatare ndetse na Gatsibo. Mu majyepfo yak'akarere hari akarere ka Gasabo ndetse n'agace gato ka Rwamagana ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi .

Iburengerazuba gahana urubibi n’Akarere ka Rulindo.[1]

Ubuso[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Gicumbi kahuje uturere twahozeho mbere ya “reforme administrative” ya 2006 twa Rebero, Rushaki, Bungwe, Kisaro n'umujyi wa Byumba . Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na km2 829 burimo Umujyi wa Gicumbi ugizwe na 90,5 km² (imirenge ya Byumba, Kageyo n’Utugari 2 aritwo mu Murenge wa Rukomo (twa Cyuru na Kinyami). Akarere ka Gicumbi kagabanyijemo Imirenge 21, Utugari 109 n’imidugudu 630.[2]

Igishanga kimwe mubiri i Gicumbi

Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://197.243.22.137/gicumbi7/index.php?id=104
  2. http://www.gicumbi.gov.rw/fileadmin/templates/document/Akarere_ka_Gicumbi_Inyandiko_mpine__update_of_end_March_2020_.pdf