Umutobe wa seleri
Seleri (celery) ni rumwe mu mboga zigomba kuribwa zidatetswe kuko kuziteka byangiza intungamubiri ziba zirimo. Kuba zifatwa ari mbisi bivuze ko no gukoramo umutobe wazo ari ingenzi kandi by’umwihariko ufasha abantu b’ingeri zose abagabo n’abagore ndetse burya kuzifata nk’umutobe bifite akarusho.
Ibintu byinjiye mu mubiri ari amazi byoroha kugogorwa kandi intungamubiri zirimo zikoreshwa zose kuko ntibitinda mu gifu ngo hagire ibyangirikiramo.
Akamaro kawo kumubiri
[hindura | hindura inkomoko]Kubyimbura
[hindura | hindura inkomoko]Ubusanzwe umubiri wacu iyo ubyimbiwe byaba byizanye cyangwa se hari impanuka ibaye biba byerekana ko umubiri uri kwirwanaho ariko iyo bitinze nabyo ubwabyo bihinduka indwara. Muri seleri harimo ibirwanya uburozi mu mubiri bituma irwanya kwa kubyimbirwa no kuribwa nka rubagimpande, imitsi n’izindi ndwara zigendana no kubyimbirwa.
Gufasha mu igogorwa
[hindura | hindura inkomoko]Umutobe wa seleri uzwiho gufasha umubiri kugogora ibyo turiye kubera ko seleri zikungahaye kuri polysaccharides. Ndetse burya seleri zinazwiho kurinda ibisebe byo mu gifu.
Gusohora uburozi mu mubiri
[hindura | hindura inkomoko]Ubu si uburozi buvuye hanze ahubwo ni ubuzanwa n’imikorere y’umubiri aho imyanda igenda yibika ikazabyara uburozi cyane cyane ku bafite ikibazo cy’umwijima, impyiko n’uruhago.
Kunywa uyu mutobe bifasha abafite uburwayi bw’agasabo k’indurwe, impindura n’impyiko kuko ahanini buterwa na bwa burozi.
Kwihutisha gutakaza ibiro
[hindura | hindura inkomoko]Niba wifuza gutakaza ibiro, uyu mutobe ntukabure kuri buri funguro ryawe. Kuko seleri ibamo calories nkeya gusa ikaba ikungahaye ku ntungamubiri na za vitamin bivuze ko kuyikoresha bituma utakaza ibiro ariko umubiri ukomeye.[1]
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-02. Retrieved 2023-03-08.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)