Ukwezi
Appearance
Ukwezi kutumulikira nijoro. (Ikimenyetso: ) Iyo ukwezi kwazoye tubona kungana n’izuba. Mu by’ukuli nta mahuliro rwose, ndetse isi ali yo ntoya ku zuba irakuruta cyane. Igishobora gutangaza ni uko kumulika, kandi ubwako kutagira urumuli. Ubundi ukwezi ni umubumbe wazimye, wikaraga mu kirere. Kujya kumera nk’isi, kuko na yo ali umubumbe wikaraga mu kirere; ikibitandukanya ni uko ibifite ubuzima bituye ku isi: abantu, inyamaswa n’ibimera.
Amezi
[hindura | hindura inkomoko]- Mutarama cyangwa ukwezi kwa mbere
- Gashyantare cyangwa ukwezi kwa kabiri
- Werurwe cyangwa ukwezi kwa gatatu
- Mata cyangwa ukwezi kwa kane
- Gicurasi cyangwa ukwezi kwa gatanu
- Kamena cyangwa ukwezi kwa gatandatu, impeshyi
- Nyakanga cyangwa ukwezi kwa karindwi
- Kanama cyangwa ukwezi kwa munani
- Nzeri / Nzeli cyangwa ukwezi kwa cyenda
- Ukwakira cyangwa ukwezi kwa cumi
- Ugushyingo cyangwa ukwezi kwa cumi na kumwe
- Ukuboza cyangwa ukwezi kwa cumi n'abiri