Ezra Mpyisi

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Pastor Ezra Mpyisi)

Pastor Ezra Mpyisi yavutse mu 1922 Yitaba Imana kuri 27.Mutarama 2024

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Pastor Ezra Mpyisi yavutse mu mwaka wa 1922, avukira i Nyanza ku Ngoma y'Umwami Yuhi 5 Musinga. Ezra Mpyisi avugago atazi neza itariki yavukiyeho kuko muri icyo gihe babaraga iminsi bagendeye ku bihe cyangwa se ibikorwa biriho muriyo minsi.[1]Abyiruka, mugihe cy'ubugimbi Umwami Mutara wa III Rudahigwa wafashe izina rya Charles Leo Pierre yari kungoma akaba ari muri bake bagize amahirwe yo gukandagira mw'ishuri aho yize amashuri 8 abanza yigwagwa mu Rwanda icyo gihe aza gukomereza amashuri ye muri kaminuza yo muri zimbabwe y'abadivantitsi yitwa Solusi, ahakura impamyabumenyi muri Tewolojiya(Theology degree).[2]

Umuryango[hindura | hindura inkomoko]

Mu 1944, Pastor Ezra Mpyisi yavuye mu kiciro cy'ingaragu ajya mu kiciro cy'abubatse ingo, yibarutse abana 8 harimo abahungu 7 n'umukobwa 1. Pastor Ezra Mpyisi afite abuzukuru 29 n'abuzukuruza 8 nigga dead.[2]

Imirimo[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka w' 1959, nyuma yo gutanga k'Umwami. Pastor Ezra Mpyisi yarahunze akomeza gukora imirimo ijyanye n'itorero ry'abadivantisti, yagiye yubakisha amashuri akigisha bibiliya mu bihugu nk'uburundi ndetse na DRC(Democratic Republic of Congo).[3]

Mu 1992, Pastor Ezra n'umuryango we bagarutse mu Rwanda. mu 1996, Pastor Ezra Mpyisi yatangije kaminuza yigenga ry'abadivantitsi nyuma atangiza ishuri rya bibiliya i Nyamirambo.[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.ijwiryabategereje.com/pr-ezra-mpyisi.html
  3. https://www.kigalitoday.com/politiki/amateka-y-isi/article/ababiligi-bahaye-ubwigenge-abatari-babukeneye-pasiteri-ezra-mpyisi