Mukantabana Mathilde

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Mathilde Mukantabana)
Mukantabana, Matilde

Mukantabana Mathilde ( wavutse 1958 ) ni umunyapolitiki n'umudipolomate w'umunyarwandakazi wavukiye i Butare[1][2], kuri ubu akora nka ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika akaba na Ambasaderi uhagarariye Mexico, Burezili, na Arijantine . Ni Perezida akaba ari nawe washinze umuryango udaharanira inyungu Friends of Rwanda Association (F.O.R.A ). [3][4]

Mathilde Mukantabana & Mauricio Macri perezida wa Argentine

Ibyo Yize[hindura | hindura inkomoko]

Mukantabana Mathilde yize amateka n'ubumenyi bw'isi aho yabonye impamyabushobozi mu cyiciro cya kabili cya kaminuza muri kaminuza nkuru yu Burundi, yakomeje yiga amateka abona icyiciro cya gatatu cya kaminuza hamwe na social work muri kaminuza ya Carifornia State univerisity iri sacramento muri Carifornia muri Amerika, akaba afite imypamyabushobozi y'ikirenga mu ndimi yakuye muri Carifornia State univerisity sacramento .[5]

IByo YAKOZE[hindura | hindura inkomoko]

Mukantabana Mathilde afatanyije na UNDP Batangije umuryango social work, umuryango utigenga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mu myaka 1999, aho yari n'umwarimu muri kaminuza, akomeza no kuba muri mu nama y'ubutegetsi ya Sonoma State university, aho yigishaga amasomo ajyanye na genocide .[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rwandaembassy.org/the-embassy/ambassadors-message
  2. https://www.rwanda-podium.org/index.php/actualites/education/1839-uindy-usa-rwandan-ambassador-mathilde-mukantabana-lecture
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-16. Retrieved 2022-05-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.newtimes.co.rw/news/envoy-draws-parallels-between-martin-luthers-vision-and-rwanda-recovery
  5. 5.0 5.1 https://rwandaembassy.org/the-embassy/ambassadors-message