Kanseri y’ibere
Kanseri y’ibere cyangwa Kanseri y’amabere
Imiryango imwe n’imwe cyangwa ubwoko bumwe bakunze kurangwa na kanseri y’amabere. Ni ngombwa rero gusuzumwa buri gihe na muganga wawe kanseri y’amabere ni imwe mu makanseri yibasiye abagore gusa inkuru nziza ni uko ushobora kuyirinda ndetse no kuyivumbura byoroheje. Kuyivumbura bizafasha mu by’ukuri mu kurokora ubuzima bwawe.

Imibereho y’umuntu ishobora kugira uruhare mu gutuma yongera kurwara kanseri y’ibere bwa kabiri. Abantu bigeze kurwara kanseri y’ibere bagakira baba bafite amahirwe menshi yo kongera kurwara iyi kanseri bwa kabiri kurusha abagore baba batarigeze kuyirwara na rimwe, ariko kandi nanone ahanini bikaba biterwa nukouyu muntu aba abayeho.
Nubwo bitari byasobanuka neza, bimaze kugaragara ko imibereho mibi ari kimwe mu bituma kanseri y’ibere igaruka.
Twasanze abagore bafite umubyibuho ukabije baba bafite amahirwe 50% yo kongera kuyirwara, abagore banywa inzoga byibura icupa rimwe ku munsi baba bafite amahirwe 90% naho abagore banywa itabi baba bafite amahirwe angana na 120% yo kongera kurwara kanseri y’ibere.
Ubu bushakashatsi kandi bwasanze abagore basanzwe banywa itabi bakanywa n’inzoga 7 mu cyumweru baba bafite amahirwe yo kongera kurwaya iyi kanseri nta kabuza.
Abahanga berekanye ko kuba ufite umubyibuho ukabije cyangwa se unywa inzoga bifitanye isano no kwiyongera mu mubiri ku musemburo bita estrogen; kandi iyi estrogen yongera umuvuduko wa kanseri y’ibere. Itabi ryo basanze rifite uburozi bwita carcinogens buba mu mwotsi kandi ritera ingaruka mbi ku buzima.