Ibishanga numwuka duhumeka

Kubijyanye na Wikipedia
kubunga bunga ibishanga

Ikiremwamuntu kigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kubera ibikorwa binyuranye byo gushaka imibereho ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Ingaruka zo kwangiza ibishanga[hindura | hindura inkomoko]

Iyangirika ry’ibidukikije rigira ingaruka mbi zinyuranye zirimo kwiyongera kw’imyuka ihumanya [1]ikirere irimo n’umwuka duhumeka, bimwe mu binyabuzima bishobora gucika ku Isi burundu, amazi mu butaka aragabanuka, imigezi ishobora gukama, ubutaka bukangirika kubera isuri ibutwara ndetse n’ibihe bigahindagurika, akaba ari yo mpamvu tugomba kubibungabunga. uko dushoboye[2]

mu rwego rwo kurinda n'ibinyabuzima biba mu bishanga mu Rwanda hatangijwe gahunda ya leta yo kubungabunga ibishanga ndetse no kwimura bamwe mu baturage batuye mu bishanga bimwe

nabimwe byo mumujyi wa Kigali.

Ibishanga

Uruhare rwa leta mu kubungabunga ibishanga nibinyabuzima biba mu bishanga[hindura | hindura inkomoko]

mu Rwanda hatowe itegeko rirengera ibishanga ndetse nibinabuzima biba mu bishanga kuko

ibishanga ari bimwe mubigize umutungo kamere w'Igihugu

byagaragaye ko iyo kubungabunga ibidukikije ndetse n'umutungo kamere bidakozwe hakiri kare

bitwara imbaraga nyinshi kubisubiranya ni muri urwo rwego leta yu Rwanda yashyizeho itegeko

N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.[3]

Ibindi byangiza ibishanga[hindura | hindura inkomoko]

bimaze kugaragara ko ibishanga ari bimwe mu mitungo kamere y'igihugu kandi kwangirika kwabyo[4]

ari ingaruka mbi kubaturage leta yu Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ikintu cyose cyangiza bimwe mubidukikije harimo nibishanga bakumira guca utuyira nyabagendwa mu bishanga ndetse no kubaka amazu yo guturamo kuko nabyo biri mu bihungabanya imibereho myiza y'ibishanga

Reba[hindura | hindura inkomoko]
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-04-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://amarebe.com/ikiguzi-gitangaje-cyumwuka-duhumeka/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-04-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya