Ibishanga n'ibidukikije
Mu Rwanda ni igihugu kimwe mubihugu bafashe iyambere mukubungabunga ibishanga ndetse n'ibidukikije
muri rusange kuko bamenye neza ko ari umutungo kamere w'igihugu ndetse abanyarwanda muri rusange, abaturage bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije[1]
kubungabunga ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda hatowe amategeko atandukanye yo kubungabunga ibidukikije muri rusange hakubiwemo n'ibishanga kurinda cyangwa kubungabunga ndetse no guteza imbere ibidukikije haba k'umuntu kugiti cye cyangwa mubikorwa
rusange bikorwa nabaturage.[2]
Imyanzuro rusange yo kurinda no kubungabunga ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Akarere, Umurenge n’Akagari hashyizweho komite ishinzwe kubungabunga, kurengera no guteza imbere ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe. Imiterere, imikorere n’inshingano bya Komite zo kurengera ibidukikije n’abazigize bigenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.