Indwara y'Ibibari

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Ibibari)
Umwana urwaye ibibari.

Ibibari ni ubumuga bufata umwana akiri mu nda ya nyina kuko biravukanwa. ubu bumuga bufata igice cyo hejuru cy’umunwa hagasaduka.[1]

ibyiciro by'indwara[hindura | hindura inkomoko]

Ibibari birimo ibice bitatu:

  1. Hari ibifata imbere gusa ku ishinya ariko umunwa w’inyuma ari muzima [1]
  2. ibindi bifata imbere n’inyuma ndetse [1]
  3. ibindi ibibari bifata umunwa gusa,ishinya ari nzima. [1]

Ubu bumuga usanga butera ipfunwe uwabuvukanye, nyamara ni ubumuga bukosorwa umuntu agakira, by’umwihariko iyo avuwe hakiri kare.[1]

Umwana urwaye ibibari agiye kuvurwa.

Ibitera iyi ndwara[hindura | hindura inkomoko]

Nta mpamvu ihamye izwi yaba itera ibibari nta núburyo buzwi umuntu ashobora kubirinda umwana azabyara, ariko hari ibintu byongera ibyago byo kubyara umwana ufite ibibari. Aha twavuga:

  1. Iyo umwe mu bavandimwe cyangwa mu babyeyi afite ibibari haba hari ibyago byinshi byo kubyara umwana ubifite.[2]
  2. Imiti imwe n'imwe umubyeyi afata igihe atwite ishobora gutuma azabyara umwana ufite ibibari, aha twavuga nk'imiti ivura igicuri ndetse na za kanseri.[2]
  3. Virus umwana ahurira na zo mu nda ya nyina zishobora gutuma avukana Ibibari[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-24. Retrieved 2022-09-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 http://ubuzima.bangmedia.org/2012/02/sobanukirwa-nindwara-yibibari.html#axzz7fm6qv8I5