Christine Baingana

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Christine Bayingana)

Bayingana Christine ni umunyarwanda kazi, akaba ari umuyobozi mukuru wa Urwego Bank ikorera mu Rwanda, aho yatangiye kuyiyobora muri 2017. Christine Bayingana akaba yaratoranijwe nkumwe mu bakozi yagize b’inyangamugayo. [1]

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

Bayingana Christine yize amashuri yisumbuye muri Kibuli H. School yo muri uganda mu ishami ry'imibare n'ubukungu, amasomo ya Kaminuza yayakomereje mu Cavendish College ndetse na New Port University zo mu Bwongereza. Aha yahakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Business Administartion.

Yize kandi muri Havard University Kennedy School of Government, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri " Public Administration".[2]

Ibyo Yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Bayingana Christine kandi yakoze imyaka irindwi mu yahoze ari Banki y’ubucuruzi iterambere n’inganda mu Rwanda yitwaga BCDI. Aha yahakoze nk’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amakarita y’ikoranabuhanga, nyuma yaho aza kugirwa umuyobozi ushinzwe abakiliya bakiri bato, muri ya 2002 na 2005 yabaye umuyobozi mukuru wa Imprimerie Nouvelle du Rwanda, kuva muri 2006 kugeza mu 2009 aba umuyobozi ushinzwe gahunda muri Tulane University yo muri Amerika. Yamaze imyaka 11 kandi ari umukozi w’umuryango wa gikirisitu, Hope International, aho yakoze nk’umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’ubucuruzi nyuma aza kuba umuyobozi mukuru muri Afurika .[3]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Bayingana Christine yari mu bagore 10 bari kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere no kuvugurura imikorere y’Urwego rw’Imari ku mugabane w' Afurika, aho yaje ku mwanya wa gatandatu kurutonde rugaragaraho abagore bo muri Afurika bakora mu nzego zitandukanye z’imari, zirimo ibigo by’ishoramari, amabanki n’ibigo by’ubwishingizi bizwi nka ‘Angaza Awards’.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://create.twu.ca/hassan2020/2018/11/18/ldrs-500-unit-8-women-in-leadership/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-14. Retrieved 2022-05-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/christine-baingana-wa-urwego-bank-yashyizwe-mu-bagore-10-batanga-icyizere-mu