Anita Pendo
Anita Pendo ni Umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa1986 , ni umunyamakuru ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru cya RBA.
Umwuga
[hindura | hindura inkomoko]Anita ni umunyamakuru wa bigize umwuga kuri RBA, akaba kandi akora nka Mc aribyo umushyushyarugamba,ndetse ninumubyinnyi aramamaza ndetse no gushabika Anitha pendo Kandi ninumubyeyi wabana babiri.[1][2]
Ubuzima bwite
[hindura | hindura inkomoko]Anita yavuste mu mwaka wa 1986 avukira mu gace kitwa Mengo, mu gihugu cya Uganda, niho yabaga n'umuryango we. Mu kwezi kwa munani 1994 nibwo we n'umuryango we bagarutse mu Rwanda. Anita n'umwana wa mbere mu bana barindwi, bavutse ku babyeyi aribo Syprien Mpabuka na Apophia Mukampabuka. Yize gufata inshingano mu gihe yabuze umubyeyi we w'umugabo akiri muto, yarezwe na Mama we ariko aba kwa Nyirakuru. Anita ni umunyamuhate ndetse n'umunyembaraga.[1]
Pendo afite abana babiri b’abahungu aribo Tiran wavutse ku itariki 29 Kanama 2017 na Ryan wavutse ku itariki 06 Ukwakira 2018 bose yababyaranye na Ndanda Alphonse, ndetse bombi akaba ari abana batangiye kwiga umupira w'amaguru mu ishuri rya Dream team football academy riyoborwa na Gimmy Mulisa , wahoze akinira Apr FC n'ikipe yigihugu Amavubi.. [2]Anita ntago ahwema kugaragaza urukundo akunda abana be dore ko yifashishije urubuga rwe rwa Instagram rukurikiranwa n'abantu benshi aheruka kugaragaza uko urukundo akunda abana be rwamurenze maze akiyandikaho ibimenyerewe nka tatuwaje (Tatto mu rurimi rw'icyongereza), aho yayishyize mu gice cy'inyuma ku mugongo hafi y'intugu.[3][4]
INKOMOKO
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://www.newtimes.co.rw/section/read/109007#:~:text=Pendo%20was%20born%20in%20February,also%20stayed%20with%20her%20grandmother
- ↑ 2.0 2.1 https://yegob.rw/uyu-mukinnyi-se-uteruwe-na-pendo-ubu-azageza-kuki-amavubi-anita-pendo-yagaragaye-ateruye-umukinnyi-witezweho-byinshi-mu-mavubi-amafoto/
- ↑ https://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-anita-pendo-afatanya-kurera-abana-be-n-akazi-katamuha-umwanya-uhagije-wo-kuruhuka
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/126550/anita-pendo-yishushanyijeho-tatoo-amazina-yabana-be-babiri-amafoto-126550.html