Ikijumba one stop shop

Kubijyanye na Wikipedia

Mukarere ka Rwamagana umurenge wa Mwurire niho ikijumba one stop shop gikorera kikaba gikora amandazi ,imigati,keke ndetse n'ibinyobwa bitandukanye babikuye mu kijumba

nkuko twabivuze gikorera mukarere ka Rwamagana umurenge wa mwurire wenda kugera ku isoko rya Ntunga leta y'Urwanda ikaba ishishikariza abaturage guhinga ibijumba kuko bifite isoko ndetse nababifite bakaba babahamagara bakaza bakabibarangurira

uru ruganda rutunganya ikijumba rwashinzwe numugabo w'umunyarwanda witwa HABUMUREMYI Jean marie vianney

Akamaro kuru ruganda rutunganya ibijumba[hindura | hindura inkomoko]

Uru ruganda rufatiye runini abanyarwanda muri rusange kubera rumaze gufungura amashami mumugi wa Kigali ndetse no muyindi migi yo mu Urwanda itandukanye bityo rero uru ruganda rukaba rubagezaho imigati,amandazi,keke ndetse n'ibinyobwa bitandukanye aho waba uri hose mugihugu.ikindi kandi uru ruganda rutanga akazi kubaturiye ndetse runarangurira abahinzi bo mu Urwanda bahinga ibijumba kugirango babyifashishe nabo mumushinga wabo[1]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiyeguriye-kubyaza-umusaruro-ikijumba-inzozi-za-habumuremyi-wifuza-kubikoramo