Ibiganiro:Magnesium n'akamaro ifitiye umubiri

Page contents not supported in other languages.
Kubijyanye na Wikipedia

UGIYE IBURYASAZI AZIRYA ARI MBISI[hindura inkomoko]

Kera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi.

Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati "Mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe; uramenye ntidushirire; ucanire neza. Nguwo n'umunyu uze gushyiramo, twe tugiye guhinga kure." Nuko nyirabukwe yegura isuka akurikira abahinzi mu murima.

Wa mugeni aherako yegera iziko aracanira. Isazi zimaze guhwana, igihe cyo gushyiramo umunyu kigeze, awushyiramo, ageze aho yenda agati akozamo ararigata ngo yumve uko bimeze; akojeje ku rurimi, yumva biraryoshye. Atereka akabya hasi akomeza gukozamo agati arigata; akabya kamaze guhora, araterura arumika ku munwa, rwumirana ubwo! Nuko yigunga aho agakono kamubayeho ingunga!

https://imigani.rw/ugiye-i-buryasazi/ Placide isingizwe pro (talk) 17:02, 15 Gicurasi 2024 (UTC)[subiza]