Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Kubijyanye na Wikipedia

Mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe hazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, n'ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengeraga bavugaga ko bahakiriye indwara zitandukanye, ubu hakaba habera amateraniro manini buri cyumweru cyambere cy'ukwezi. Hateranira abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse nabandi banyamahanga.

Mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe


Aho ruherereye[hindura | hindura inkomoko]

Uru rugo ruherereye mu ntara y'amajyepfo, akarere ka Ruhango, Umuhanda wa NR 1.

ruhango

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 1992,mu mutambagiro w’umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu. Uwo munsi,hari abarwayi bakiriye mu isengesho ryo gusabira abarwayi ryabereye mu kigo nderabuzima cya Ruhango aho bari bategura isengesho ryo gusabira abarwayi mu rwego rwa paruwasi. Hamwe numuryango wa "communaute ya Emmanuel" buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kigirwa umunsi w’isengesho ryo gusabira abarwayi no gusabira ibindi bibazo binyuranye[1]. Ibi byatumye Ruhango yamamara,bituma havuka n’igitekerezo cyo kuhubaka ahantu abantu bajya bahurira n’Imana kandi bakiyunga nayo. Nuko aho hantu bahita<<Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe>>. Ku italiki ya 6 Ukuboza 1998 ni bwo Musenyeri Anasitazi Mutabazi,wari umushumba wa Diyosezi ya kabgayi,yahaye umugisha urwo rugo,atanga n’uruhushya rwo gushengerera Isakaramentu Ritagatifu igihe cyose(amanywa n’ijoro)muri shapeli y’urwo rugo[2].

ruhango road

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.facebook.com/kiliziyaniishemaryacu/posts/tumenye-amateka-nibikorerwa-mu-ngoro-ya-yezu-nyirimpuhwe-ruhango-ese-ni-gute-was/1308665092527378/?_rdc=1&_rdr
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ruhango-Basigaye-bizera-kwa-Yezu-Nyirimuhwe-kuruta-kwizera-kwa-muganga
  3. https://www.youtube.com/watch?v=cnPgHVZyVI0
  4. https://web.archive.org/web/20210624215842/http://www.igicumbi.com/index.php/umuco/imibereho/item/177-misa-y-ubunani-kwa-yezu-nyirimpuhwe-mu-ruhango
  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ruhango-Basigaye-bizera-kwa-Yezu-Nyirimuhwe-kuruta-kwizera-kwa-muganga
  2. https://web.facebook.com/kiliziyaniishemaryacu/posts/tumenye-amateka-nibikorerwa-mu-ngoro-ya-yezu-nyirimpuhwe-ruhango-ese-ni-gute-was/1308665092527378/?_rdc=1&_rdr