Umwenya

Kubijyanye na Wikipedia
Umwenya

Umwenya, Umwenya ni ikimera gikoreshwa cyane kuva mu bakurambere bohambere ba banyarwanda, aho benshi bari bamaze kumenya ko kivura, kuko na wo nikimwe n’umuravumba, umwenya uvura inkorora,hakoreshejwe amababi yawo.Kubera ko umwenya ari umuti uvura kandi utarura, ubu hari abantu bahitamo gukoresha umwenya mu cyayi mu mwanya w’amajyani, kugira ngo bashobore kubona ibyiza by’icyo kimera mu buzima bwabo. Umwenya na wo uvura indwara zo mu kanwa, ugafasha abantu kutanuka mu kanwa.[1]

Umuti[hindura | hindura inkomoko]

  • Umwenya
    Umwenya kandi ukora kimwe n’utundi twatsi twitwa ‘Ubwunyu bwa nyamanza,’ na bwo abakurambere babuhaga abana ngo babuhekenye, bugatuma bahumura neza mu kanwa. Ikindi ubwunyu bwa nyamanza bumara ngo ni ukuvura ubugendakanwa ku bana. Umwenya kandi Abanyarwanda bawukoresha nk’uko bakoreshaga icyatsi cyitwa “ Icyumwa” na cyo bagikoreshaga boza amenyo bigatuma bagira impumuro nziza mu kanwa.[1][2]
  • Umwenya ababyeyi bawukoresha bavura inkorora abana. Nibyo koko uyu ni umuti w'inkorora n'ibicurane. Gusa ku mwana utaratangira kurya ntibyemewe kumuha Imiti y'ibyatsi (ni kimwe nuko wamugaburira). Uhekenya amababi ukamira amazi cyangwa ugakora icyayi cyawo.
  • Numuti urwanya diabetes ,umuvuduko w'amaraso.
  • Ku bagabo kimwe n'abagore ni umuti wongera iruba (ubushake bwo gutera akabariro).
  • Uyu ni umuti urinda imitsi ukanatuma ubwonko bukora neza.
  • Amavuta awuvuyemo yica mikorobi nyinshi ndetse ubushakashatsi bwerekanye ko anarinda malaria. (Uburyo amavuta akorwa tuzabivugaho).
  • Kuwutera hafi y'urugo bikumira imibu n'udusimba duto twatera indwara.[3]
  • Urwanya guhitwa niyo haba hazamo amaraso ukawukoresha gatatu ku munsi birakira (mu gihe bitatewe na amibe)
  • Ni umuti uzimya umuriro ukanavura umutwe.[4]
  • Urinda ukanavura kuruka n'isesemi.[5]
  • Kuwunywa birinda umwijima kwangirika kuko bifasha gusohora imyanda mu mubiri.[6]
  • Ni umuti mwiza w'igifu kirimo ibisebe. Ucanira ibibabi n'imizi mu mazi ukanywa agakombe kabiri ku munsi.[1][7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
  2. https://www.youtube.com/watch?v=S34q_OZyLDE
  3. https://rwandamagazine.com/ubuzima/article/ibyiciro-4-by-abantu-batemerewe-kunywa-no-gukoresha-tangawizi
  4. https://rugwi.wordpress.com/2019/07/08/umwenya-ni-kinyobwa-gishya-gikorwa-na-ibyiza-byiwacu-ese/
  5. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/musanze-imiti-gakondo-ya-miliyoni-zisaga-35-yangijwe-amavuriro-gakondo
  6. https://allafrica.com/stories/201506081047.html
  7. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo