Ubwonko

Kubijyanye na Wikipedia
Ubwonko
Ubwonko bw’Umuntu

Ubwonko bw’inyamaswa zikururuka (reptiles) buzibashisha kumenyera vuba aho zigeze n’ibihe zirimo (ni yo mpamvu muzasanga izo nyamaswa zihindagurika mu bushyuhe bw’umubiri bitewe n’uko aho ziri hashyushye cyangwa hakonje), ubw’inyamswa bita inyamabere bukazibashisha kwiyoroshya, ntizigire amahane, ariko ubwonko bw’umuntu ni bwo bwonyine bushoboye guhimba ibishya no gukundana nyakuri.

Kuva kera cyane, uruyuki rw’urunyamirimo (l’abeille ouvrière) rukora uruhererekane rw’ibyo rushinzwe ariko kuri gahunda zitajya zidahinduka.

Mu gice cy’inyuma cy’ubwonko twagereranya n’uruhu rwabwo (cortex cérébral) ni ho habikwa ibyo washyize mu bwonko ngo uzabyibuke :

Agace k’inyuma werekera hasi (région occipitale) ni ko kibuka ibyo wabonesheje amaso (les informations visuelles). Naho agace ko hejuru no mu mpande aharinganiriye n’igufwa ryo hejuru n’irya nyiramivumbi (région pariétotemporale) ko kabika ibyavuzwe (les informations verbales).

Ubwonko bw’Umuntu

Mu by’ukuri utwo duce dukora umurimo watwo ku manywa (activité diurne), ariko na nijoro usinziriye uri mu nzozi (le sommeil paradoxal avec rêves) na byo birushaho gushimangira ibyinjiye mu bwonko kugira ngo uzabyibuke.

Kugira ngo umuntu yibuke, ubwonko bwo mu mutwe bubigiramo uruhare rukomeye. Nk’agace k’ahagana mu gahanga (lobe frontal), by’umwihariko kagira umumaro wo guhitamo ibyo wibuka, kagahitamo ibigomba kubikwa mu bwonko, kubisesengura no kubitunganya kugira ngo intekerezo zihamanye n’ibikorwa.

Kandi[hindura | hindura inkomoko]

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]