Ubuki

Kubijyanye na Wikipedia
Organic Honey
Ubuki

Ubuki ni kimwe mu biribwa bitera umubiri Imbaraga. Ubuki bukomoka ku mutobe inzuki zivana mu ndabyo z’ibiti cyangwa ibimera nk’ibiryo zifashishije umushongi (nectors) zikabubika mu binyangu. Ubuki bufite ibara ryenda gusa nk’ ibihogo. Muburyo bw’ubutabire bukozwe n’ubwoko bu biri bw’ibitera imbaraga bita fructose na glucose. Mubusanzwe ubuki bugizwe n’isukari n’amazi n’inzindi ntungamubiri zitandukanye nk’imyunyu ngugu. [1]

Ubuki n’isukari n’ubwoko bw’ibitera imbaraga bikaba bimwe mu bintu biryoherera cyane (sweeteners) kandi bikunze gukoreshwa cyane kw’isi muganda mu gukora ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye.[1]

ubuki

Nubwo bamwe na bamwe bakunda kwitiranya isukari n’ubuki kuko bijya byenda gukora kimwe, hari itandukaniro rinini hagati ya byo. Harabakoresha ubuki mu mwanya w’isukari nk’uburyo bwo kwirinda umubyibuho ukabije cyangwa kugabanya ibiro, naho bamwe mu barwaye diyabete bakabwifashisha mu mwanya w’isukari , Urubuga Kigali Today rwagaragajeko ubuki bugira ibyiza byinshi ariko iyo budakoreshejwe mu rugero rwiza bwateza ingaruka mbi k’ubukoresha. Kuko ubuki arumwimere benshi bakunda kuvuga ko buba bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]