Ubugeni m'Urubyiruko

Kubijyanye na Wikipedia
Ababyinnyi baserutse mu iserukira muco nyarwanda.

Mu mwaka 2021 Isomero rikuru rya Kigali habera iserukiramuco ry’ibihangano by’ubugeni ryiswe ‘Imfura Heritage Festival’, rigamije kwimakaza amahoro mu bantu, haherewe ku bibazo byugarije urubyiruko.[1]

Icyo bavuga k'Ubugeni[hindura | hindura inkomoko]

Abakaraza b'abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco.

Bavuze ku guha umwanya urubyiruko ngo ruvuge ibibazo rufite ndetse n’amahirwe yo kwiga ibibafasha gutekereza byimbitse.Ni ingingo yatekerejweho muri iki gihe urubyiruko n’abantu muri rusange bugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, ubushomeri, ubukene, ubwigunge n’agahinda, uburwayi n’ibindi bikomere byinshi biva mu mateka.[2][3]Ibyinshi mu bihangano bimaze iminsi bimurikwa kuva ku wa 21 Nzeri mu mwaka 2021, byakozwe n’urubyiruko, bikaba birimo inyigisho n’ubutumwa buvuga ubumwe n’ubwiyunge, amahoro, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi.[4][5]

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhanzi n’ubugeni ntabwo bifasha ubikurikirana gusa, kuko nabo babikora bibafasha gukira ibikomere iyo babikora, ku bw’amahirwe bikanavugira n’abandi ari yo mpamvu bibafasha kumva atari bonyine. By’umwihariko urubyiruko rwiyumvamo ubutumwa kuko buca mu bihangano kurenza ibiganiro, ubundi bakaganira bifashishije ibyo bumvise mu biganiro.[6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/umuco/ubugeni/article/ibihangano-by-ubugeni-byagaragajwe-nk-intwaro-mu-guhangana-n-ibibazo-byugarije
  2. https://igihe.com/umuco/ubugeni/article/ibihangano-by-ubugeni-byagaragajwe-nk-intwaro-mu-guhangana-n-ibibazo-byugarije
  3. https://www.kigalitoday.com/umuco/ubugeni/
  4. https://igihe.com/umuco/ubugeni/article/ibihangano-by-ubugeni-byagaragajwe-nk-intwaro-mu-guhangana-n-ibibazo-byugarije
  5. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-53691693
  6. https://igihe.com/umuco/ubugeni/article/ibihangano-by-ubugeni-byagaragajwe-nk-intwaro-mu-guhangana-n-ibibazo-byugarije