Tidjara Kabendera

Kubijyanye na Wikipedia
Tidjara Kabendera

Kabendera ni umunyarwandakazi wavutse muri 1978, ni umushoramarikazi wabaye umunyamakuru wa Radiyo na televisiyo y'igihugu imyaka irenga 18[1]. Ni umwana wa Kabendera Shinani nawe wamenyekanye kuri radiyo Rwanda , ijwi rya Amerika na BBC[2].

Ubuzima bwa Tidjara muri make[hindura | hindura inkomoko]

Tidjara yavukiye muri Tanzaniya aho yaje kuza mu Rwanda arangije amashuri muri Rugambwa Secondary School ndetse yiga itangazamakuru muri East African Training Institute (yafatwaga nkagashami ka Dar es Salama)[3]. ,Muri 2002 yatangiriye itangazamakuru muri Tanzaniya Arusha kuri Radio 5, 2003 nibwo yaje mu Rwanda atangira gukora kuri Radio Rwanda kuva ubwo kugeza 2021[4]. Tidjara ni umubeyi w'abana 4.

Mu bucuruzi[hindura | hindura inkomoko]

Tidjara Kabendere numwe mu banyarwandakazi binjiye mu businesi ndetse n'ubushoramari bikabahira ndetse bakagirira benshi umumaro. Tidjara numwe mu banyarwndakazi biyemeje guhangana nindwara zibasira uruhu ndetse akaba yarashinze iduka ricuruza amavuta avura indwara z'uruhu, harimo ibiheri, kumagara mumaso, amavuta menshi ndetse no gusatagarika bikaba byose bikorwa mu bimera karemano.[5] Sibyo gusa ahubwo Tidjara yinjiye no mubucuruzi bw'imyenda aho acuruza imyenda itandukanye ariko akita cyane ku myenda yaba silamu aho ubwe ari inzobere mu kureba imyanda ishobora kubahisha umuntu ndetse igatuma agaragara neza mu ruhando rwabandi kandi yose ifite umwihariko.[6] Uyu mugore uzwi cyane kandi benshi bafataho urugero akomeza gushishikariza abadamu bagenzi be, gutinyuka ndetse no gushyira mubikorwa ibisubizo byibibazo byinshi bafite ndetse kenshi usanga no mubuzima bwa bagenzi babo.[7]

Aho byakuwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://www.bwiza.com/?Ni-iki-cyihishe-inyuma-y-ugusezera-kwa-Tidjara-Kabendera-wakoreye-RBA-imyaka-18
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-05. Retrieved 2021-10-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/89567/imyaka-15-irashize-tidjara-kabendera-akabije-inzozi-zo-gukumbuza-shinani-wamamaye-kuri-rad-89567.html
  4. https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/tidjara-kabendera-wakunzwe-cyane-muri-rba-yasezeye-ku-mirimo-ye-nyuma-y-imyaka
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-25. Retrieved 2021-10-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.webrwanda.com/2020/09/video-tidjara-kabendera-yinjiye-mu_9.html
  7. https://isano.rw/indi-mpamvu-yatumye-tidjara-kabendera-asezera-muri-rba/