Servise z’ Ubutabera m’ uRwanda

Kubijyanye na Wikipedia

MINISITERI Y’UBUTABERA[hindura | hindura inkomoko]

IGITABO GIKUBIYEMO SERIVISI MINISITERI Y’UBUTABERA IHA ABATURAGE[hindura | hindura inkomoko]

Aho tubarizwa:

MINISITERI Y’ UBUTABERA

Agasanduku k’Iposita 160

Kigali – Rwanda

Telefone itishyura : 3936 (MTN) ;

3736 (Airtel). E-mail : info@minijust.gov.rw

Website : www.minijust.gov.rw Twitter : @Rwanda_Justice

Facebook : Ministry of Justice - Rwanda Instagram: @rwanda_justice


IRIBURIRO[hindura | hindura inkomoko]

Nejejwe no kubagezaho igitabo gikubiyemo serivisi zitangwa na Minisiteri y’Ubutabera. Iki gitabo cyateguwe hashingiwe kuri gahunda y’Igihugu y’ivugurura rifite icyerekezo cyo kuzamura ubushobozi bw’abakozi n’ibigo, hagamijwe kandi gutanga serivisi zinoze hanagerwa ku ntego nkuru y’Iterambere ry’Igihugu. Na none ibi bigakorwa bigamije gusubiza ibibazo by’abaturage, bigakorwa mu mucyo kandi abantu bakabazwa ibyo bakora.

Iki gitabo kigaragaza uruhare rwa Minisiteri y’Ubutabera mu itangwa rya serivisi mu Rwanda kikanerekana serivisi zitangwa n’ibikenerwa kugira ngo uzihabwe. Kigaragaza kandi urutonde rw’aho izo serivisi zitangirwa n’ibyo amategeko yemerera umuntu kugira ngo abone izo serivisi.

Ishyirwaho ry’iki gitabo gikubiyemo serivisi zihabwa Abaturage ryerekana ubushake Minisiteri y’Ubutabera ifite mu itangwa rya serivisi nziza kandi zihuse.

Dr Emmanuel UGIRASHEBUJA

Ikirango cyubutabera

Minisitiri w’Ubutabera / Intumwa Nkuru ya Leta

IMPINE Z’AMAGAMBO[hindura | hindura inkomoko]

MAJ: Maison d’Accès à la Justice /Access to Justice Bureau /Inzu zishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko

MINIJUST: Minisiteri y’Ubutabera

IECMS: Integrated Electronic Case Management System /Urubuga rw’ikoranabuhanga mu gutanga

serivisi z’ubutabera

IBIRIMO[hindura | hindura inkomoko]

II. Iriburiro

III. Impine z’amagambo

1. Intangiriro

1.1. Icyerekezo

1.2. Intego

1.3. Inshingano

1.4. Indangagaciro z’ingenzi

2. Serivisi zitangwa na Minisiteri y’Ubutabera

2.1. Kuburanira Leta

2.2. Gukemura impaka / Ibibazo mu bwumvikane

2.3. Kwishyura uwatsinze urwego rwa Leta mu rubanza

2.4. Kwishyura umwenda ufitiye Leta

2.4.1. KoroherezaushakakwishyuraumwendaafitiyeLeta

2.4.2. KwishyuzwakugahatoumwendawaLeta

2.5. Gukurwa ku rutonde rw’abafitiye Leta umwenda

2.6. Kugira inama Leta mu bijyanye n’amategeko

2.7. Guhamya no gushyira umukono ku nyandiko (Serivisi za Notariya)

2.8. Gutanga uburenganzira bwo kuba umunoteri wikorera

2.9. Gutanga uburenganzira bwo kuba umuhesha w’Inkiko w’umwuga

2.10. Guhuza obokorwa byose byerekeranye n’irangizwa ry’inyandikompesha no gukurikirana ibibazo bigaragaramo

2.11. Gutanga ubufasha mu by’amategeko ku bibazo by’akarengane byashyikirijwe Minisiteri

2.12. Kwegereza ubutabera abaturage (MAJ)

2.13. Kwishyura inyemezabuguzi zirebana na serivisi, ibigemurwa cyangwa

imirimo byahawe cyangwa byakorewe Minisiteri

2.14. Gutanga ibyemezo by’abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera

2.15. Gutanga ibyangombwa byo kurangiza amasoko

2.16. Gusubiza ingwate zatanzwe mu gupiganira cyamunara

2.17. Gutangaza mu Igazeti ya Leta.

iv

1. INTANGIRIRO[hindura | hindura inkomoko]

Igitabo gikubiyemo serivisi zitangwa na Minisiteri y’Ubutabera kigaragaza serivisi iyi Minisiteri igenera abayigana. Ni muri urwo rwego musanga iki gitabo gikubiyemo serivisi zitandukanye n’aho zitangirwa, uburyo zitangwa, igihe zitangirwa n’uburyo abatanyuzwe na serivisi bahawe banyuramo bagaragaza ibibazo kugira ngo barenganurwe. Iki gitabo kigaragaza izi ngingo zikurikira:

• Icyerekezo n’intego bya Minisiteri y’Ubutabera byerekana ubushake bwo gutanga serivisi nziza kandi zinoze muri ubu buryo bukurikira:

➢ Ubunyangamugayo;

➢ Hubahirizwa amategeko;

➢ Mu bwitonzi n’ubupfura;

➢ Mu bwumvikane;

➢ Mu kuri no kudatoranya;

➢ Mu mucyo;

➢ Kugaragaza ibyo ikora;

➢ Gukorera ku gihe;

➢ Gutanga serivisi nziza kandi ku gihe cyabigenewe.

• Isesengura rya serivisi zitangwa na Minisiteri y’Ubutabera:

➢ Kugaragaza neza serivisi zitangwa na Minisiteri;

➢ Kwerekana ishami serivisi zitangirwamo. Muri ubu buryo abaturage bazamenya

neza Ishami cyangwa ibiro bagana, bityo bahabwe serivisi badatakaje igihe

n’ingufu zo gutegereza;

➢ Kugaragaza igihe nyacyo bitwara kugira ngo buri serivisi itangwe. Ibi bizaha

abaturage amakuru y’ingirakamaro bibarinde guhora mu nzira no gukubita

amaguru y’ubusa;

➢ Gushyiraho ibipimo bya serivisi nziza hagaragazwa amasaha bitwara kugira ngo

umuturage abone serivisi, uburyo serivisi ziboneka, ukuri kuba mu itangwa ry’izo serivisi, icyizere cyo gukomeza kubona izo serivisi, niba umuturage ashobora kuyigeraho, uburyo yumvikanishwa, mu kuri, uburemere bifite n’ubwitonzi mu gutanga serivisi. Hashingiwe kuri ibi, abaturage bashobora kwizera gutera imbere;

➢ Amakuru nyayo ku nyandiko zisabwa n’uburyo bwo kubona serivisi muri Minisiteri y’Ubutabera. Urugero: ibyangombwa bikenewe kwerekanwa n’impapuro zigomba kuzuzwa n’umuturage ushaka serivisi.

• Gusobanura neza ibyiciro by’abantu bemerewe kwaka buri serivisi muri MINIJUST;

• Kugaragaza abakozi bashinzwe gutanga buri serivisi n’aho babarizwa ndetse n’uburyo

bwo kubahamagara cyangwa kubandikira igihe bibaye ngombwa;

• Uburyo bwo kurenganurwa igihe udahawe serivisi cyangwa se uburyo wayihawemo butakunogeye;

• Uko umuturage ashobora gutanga inama n’ibitekerezo ku buryo buhoraho hagamijwe guteza imbere no kunoza imitangire ya serivisi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Iki Gitabo gikubiyemo serivisi zihabwa abaturage ni igikoresho cyo kugeza amakuru ahagije kandi asobanutse ku bagana serivisi za Minisiteri y’Ubutabera no gushyiraho ibipimo hagamijwe kwimakaza umuco wo gukorera mu kuri.

Kubera ko serivisi zigomba kujyana n’ibyifuzo by’abaturage, Minisiteri y’Ubutabera yiyemeje kubamenyesha Serivisi bashobora gusaba, inshingano n’uburenganzira bwabo igihe bashaka izo Serivisi. Kubera kandi ko Minisiteri y’Ubutabera isanga itakora ibi yonyine, niyo mpamvu isaba Abaturarwanda guhoza ijisho ku bakozi bayo kugira ngo babakorere ibibakwiye, bibereye, kandi bifite ireme no gutanga amakuru asobanutse kuri serivisi bifuza no gukuraho inzitizi zose zatuma itangwa rya serivisi ridatera imbere.

Mu byukuri, kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’ iki Gitabo gikubiyemo Serivisi rishoboke, Minisiteri y’Ubutabera yizeye ko hazakomeza kubaho ubufatanye no guhana amakuru n’abaturage bayigana bashaka serivisi. Niyo mpamvu hashyizweho uburyo bunoze bwo kugisha inama abagana serivisi zayo:

• Ifishi cyangwa urupapuro byandikwaho ibitekerezo n’inama zitangwa n’abagana Minisiteri y’Ubutabera;

• Agasanduku k’ibitekerezo kaboneka aho binjirira;

• Umurongo wa telefoni utishyurwa;

• Gusesengura imibare n’imiterere y’ibibazo by’abatishimiye serivisi bahawe;

• Uburyo bwo kurenganurwa no gukemura ibibazo bugaragaza inzira abagana MINIJUST banyuramo batanga ibitekerezo kuri serivisi bahabwa.

Kugira ngo dushobore kubaha serivisi neza, abatugana badufasha kuzamura imikorere mu buryo bukurikira:

• Gutanga inama ku buryo bunoza serivisi zitangirwa muri MINIJUST;

• Guhanahana amakuru ku buryo serivisi zitangwa muri MINIJUST binyujijwe mu

miyoboro insurance y’itumanaho rikoresha Ikoranabuhanga rigezweho;

• Kwakira neza inama muhabwa n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera.

Twakira, twemere kandi tunashakire ibisubizo ibibazo byose twakiriye mu gihe cy’ iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi. Mu gihe ikibazo kizaba gisaba gukorerwa iperereza rihagije n’igihe cyo kugikemura, tuzakumenyesha igihe nyacyo cyo kuza gufata igisubizo.

Aho wabariza:

MINISITERI Y’ UBUTABERA[hindura | hindura inkomoko]

Agasanduku k’Iposita 160 Kigali – Rwanda

Telefone itishyura : 3936 (MTN) ; 3736 (Airtel).

E-mail : info@minijust.gov.rw Website : www.minijust.gov.rw

Twitter : @Rwanda_Justice

Facebook : Ministry of Justice - Rwanda Instagram: @rwanda_justice

1.1. ICYEREKEZO[hindura | hindura inkomoko]

Guteza imbere no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu Gihugu, hashyirwaho kureshya imbere y’amategeko ku bantu bose no kureba ko inzego zifite amategeko mu nshingano ziyashyira mu bikorwa ziha serivisi rubanda nk’uko bikwiye.

1.2. INTEGO[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta ifite intego yo gutegura, kugenzura no guteza imbere ibikorwa bijyanye no kugendera ku mategeko, iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera kuri bose.

1.3. INSHINGANO[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta ifite inshingano rusange yo

gushyiraho no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera kuri bose.

By’umwihariko, Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta ishinzwe ibi bikurikira:

1. Gushyiraho, kumenyekanisha no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda binyuze mu:

a. gutangiza, gushyiraho no kumenyekanisha politiki y’Igihugu, ingamba na gahunda bijyanye no guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera kuri bose;

b. Guteza imbere gahunda zo gufasha abaturage kumenya no gusobanukirwa amategeko n’uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere ubutabera kuri bose;

c. Guteza imbere ubutwererane hagati y’inzego z’ubucamanza zo mu karere n’izo ku rwego Mpuzamahanga hagamijwe kurushaho kunoza imikorere y’inzego z’ubucamanza z’u Rwanda.

2. Gutegura no guhuza ibikorwa bijyanye n’amategeko binyuze mu:

a. Gushyiraho ingamba zirebana no kugena imitangire y’ubutabera n’iyubahirizwa

ry’Itegeko Nshinga;;

b. Gushyiraho ingamba zigamije gushyiraho ireme ry’urwego rw’ubutabera, mu

bijyanye n’ubwiyunge mu gihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ubutabera kuri bose bwegerejwe abaturage, kurwanya ruswa no guteza imbere uburenganzira bwa muntu;

c. Gushyiraho ingamba zigamije kunoza imyandikire y’amategeko no guhuza amategeko n’amabwiriza by’Igihugu n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, rwemeye kuba umunyamuryango cyangwa rwemeje burundu;

3. Gutanga inama ku mategeko no guhagararira Leta n’ibigo biyishamikiyeho binyuze mu:

a. Gukora nk’umujyanama mukuru utanga inama za tekiniki kuri Leta n’ibigo byayo mu

bijyanye n’amategeko;

b. Guhagararira Leta mu manza zose iregwamo cyangwa yahamagawemo haba imbere

mu Gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga;

4. Gushyiraho uburyo bwo kongerera ubushobozi Urwego rw’Ubutabera hagamijwe kunoza imikorere n’imitunganyirize yarwo;

5. Gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda by’Urwego rw’Ubutabera n’inzego zirushamikiyeho, binyuze mu:

a. Gushyiraho no gukoresha ibipimo bifasha mu ikurikirana n’igenzura ry’impinduka zizanwa na politiki, ingamba na gahunda by’Urwego rw’Ubutabera mu guteza imbere ubutabera no kubwegereza abaturage;

b. Guhuza imibare itangwa n’Urwego rw’Ubutabera n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ku birebana n’ubutabera;

c. Gushyikiriza Guverinoma raporo ngarukabihe na ngarukamwaka ku mpinduka zizanwa na Politiki, ingamba, gahunda n’imishinga ku kugendera ku mategeko mu Rwanda;

d. Kwegeranya ibikenewe mu guteza imbere Urwego rw’Ubutabera na gahunda zirebana na rwo;

6. Gukorana bya hafi n’inzego z’abaturage zishinzwe umutekano wa buri munsi w’abaturage;

7. Gushyiraho politiki, amabwiriza, ingamba na gahunda bigamije gukumira ikorwa ry’ibyaha no kurinda ko abakora ibyaha babisubira;

8. Gutegura igenamigambi rigamije iterambere ry’ubumenyi no kongera ubushobozi;

9. Gutangaza amategeko n’amabwiriza mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda;

10. Kugena ikiguzi cyo gutangaza inyandiko mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

1.4. INDANGAGACIRO Z’INGENZI

Kubera ko Minisiteri y’Ubutabera ari urwego rushinzwe kwimakaza umuco w’ubutabera mu gihugu, izi ndangagaciro nizo ziza imbere: kurangwa n’ubunyamwuga, guhanga udushya, kuba inyangamugayo, gukorera hamwe, umucyo, kubazwa ibyo wakoze no kuba umunyakuri.

2. SERIVISIZITANGWANAMINISITERIY’UBUTABERA 2.1. KUBURANIRA LETA[hindura | hindura inkomoko]

  Serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde?

Ishami ryo kubarizamo

Kuburanira Leta

Iyi serivisi ihabwa Inzego za Leta zifuza ko MINIJUST iziburanira

Ishami rishinzwe imanza za Leta

       Serivisi itangwa ryari?

  - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Hagenderwa kuri gahunda yo kuburana Urukiko rwatanze

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

Iyi serivisi itangirwa ubuntu

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   - Inyandiko ibisaba yabigenewe yuzuzwamo amakuru n’urwego rubisaba ;

- Inama y’umunyamategeko w’urwo rwego kuri icyo kibazo;

- Ibimenyetso byose byafasha mu kuburana urwo rubanza;

- Izi dosiye zigomba kugera kuri MINIJUST byibuze mbere y’iminsi itanu (5) ibarwa kuva babonye imyanzuro;

- Ku madosiye yaje muri IECMS (Ku nzego zidafite access kuriyo) MINIJUST iboherereza imyanzuro y’ikirego ibasaba gutanga amakuru n’ibimenyetso byangombwa kuriyo;

- Ibisabwa bigomba kugera muri MINIJUST byibuze mu minsi (2) ibarwa kuva bashyikirijwe iyo myanzuro y’ikirego.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

  - Rugishyikirizwa hamagara

(Urupapuro ruhamagaza kuza kuburana) Urwego rwa Leta rwifuza kuburanirwa na MINIJUST rugomba guhita rubimenyesha MINIJUST bitarenze umunsi umwe bakimara kuyibona;

- Iyi hamagara kandi ishyikirizwa ibiro bya MINIJUST bicunga amadosiye y’imanza mbere y’iminsi 2. Mu gihe ari hamagara yihuta (mu gihe k’imanza zihuta) ushobora kuvugana na Bwana

MANIRARORA J. Bosco;

0788574960 / 0738574960; jbosco.manirarora@minijust.gov.rw;

Bwana KAMUGISHA Robert; Telephone: 0788581308 / 0738581308; E-mail: robert.kamugisha@minijust.gov.rw

Telephone: E-mail: cyangwa

    Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe

udahawe iyi serivisi?

    Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208/0738486208; E-mail: emile.ntwali@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa - Inyandiko yuzuzwamo amakuru n’urwego rusaba kunganirwa mu Rukiko.

 

2.2. GUKEMURA IMPAKA / IBIBAZO MU BWUMVIKANE[hindura | hindura inkomoko]

  Serivisi ni iyihe?

Gukemura impaka / ibibazo mu bwumvikane

   Iyi serivisi ihabwa nde?

   Iyi serivisi ihabwa:

- inzego za Leta zibona zifite amahirwe make

cyane yo gutsinda urubanza mu gihe zakomeza

mu Nkiko;

- buri wese wumva yararenganyijwe na Leta kandi

afite amahirwe menshi yo gutsinda urubanza mu gihe agannye Inkiko.

Ishami ryo kubarizamo

Ishami rishinzwe imanza za Leta

   Serivisi itangwa ryari?

  - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Amezi atatu

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

Iyi serivisi itangirwa ubuntu

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   A. Ku nzego za Leta

- Ibaruwa isaba ko ikibazo ufite cyakemurwa mu bwumvikane;

- Kugaragaza ibyo mwumva mwakwishyura uwo mufitanye ikibazo n’impamvu;

- Kugaragaza ibyo mwumva mudashobora kwigomwa n’impamvu yabyo.

B. Ku bandi batari inzego za Leta

- Ibaruwa isaba ko ikibazo ufite cyakemurwa mu bwumvikane;

- Ibimenyetso ushingiraho werekana ko Leta yakurenganyije, ibyo usaba ko wahabwa ndetse nibyo wumva wa kwigomwa mu gihe ikibazo

gikemutse mu bwumvikane ;

- Icyemezo cyerekana umwirondoro we – kopi

y’irangamuntu, urwandiko rw’abajya mu mahanga (ku banyamahanga ) n’ibindi;

- Ibaruwa ibisaba igaragaraho numero ya Konti ye amafaranga azashyirwaho. Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

Habanza kubaho inama ibanziriza iya Komite y’ubwumvikane yiga dosiye yawe igizwe n’abanyamategeko ba MINIJUST ndetse n’urwego rwa Leta rubifitemo inyungu. Iyo basanze dosiye ikwiye gukomeza mu bwumvikane ishyikirizwa Komite y’ubwumvikane. Mu nama ya Komite y’ubwumvikane hatumizwa abafite inyungu bose muri iyo dosiye bakagira ibyo bemeranya. Iyo ubwumvikane bugezweho hakorwa amasezerano y’ibyemeranyijwe agashyikirizwa Urwego rwa Leta rurebwa n’icyo kibazo kandi agasinywa n’impande zose zirebwa n’icyo kibazo.

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe

udahawe iyi serivisi?

   Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208/0738486208; E-mail: emile.ntwali@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.3. KWISHYURA UWATSINZE MU RUBANZA URWEGO RWA LETA[hindura | hindura inkomoko]

  Serivisiniiyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde? Ishami ryo kubarizamo

Kwishyura uwatsinze Urwego rwa Leta mu rubanza rwabaye ntakuka

Iyi serivisi ihabwa buri wese watsinze Leta mu rubanza rwabaye ndakuka

Ishami rishinzwe imanza za Leta

       Serivisi itangwa ryari?

  - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Iyo amafaranga yatsindiye mu rubanza ahari / yateganyijwe mu ngengo y’imari, ayahabwa mu minsi 45 ariko iyo atateganyijwe amenyeshwa ko agomba gutegereza kuzayahabwa mu mezi atatu (3) ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari ikurikiyeho.

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

Iyi serivisi itangirwa ubuntu

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   A) Ibikenewe ku watsinze Urwego rwa Leta rutari MINIJUST kugira ngo yishyurwe

- Ibaruwa imenyesha MINIJUST imikirize y’urubanza;

- Icyemezo cy’urukiko kuri urwo rubanza ndetse n’icyemeza ko cyabaye itegeko.

B) IbikenewekuwatsinzeMinijustkugirango yishyurwe

- Icyemezo cyerekana ko urubanza rwabaye ntakuka;

      - Icyemezo cyerekana umwirondoro we – kopi y’irangamuntu, urwandiko rw’Abajya mu mahanga (ku banyamahanga ) n’ ibindi;

- Ibaruwa ibisaba igaragaraho nimero ya Konti ye amafaranga azashyirwaho.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

- Ku watsinze MINIJUST:

➢ Uwatsinze wishyuza MINIJUST agomba

kwohereza dosiye yuzuye kuri email ya Minijust: info@minijust.gov.rw hamwe n’ibaruwa isaba kwishyura n’ibindi bya ngombwa yasabwe.

- Ku watsinze Urwego rwa Leta rutari MINIJUST: ➢ Iyo MINIJUST ibonye ibisabwa, mu gihe kitarenze iminsi 15 yandikira urwo rwego rwa Leta irusaba ko rutangira imihango yo kurangiza urubanza nawe akabimenyeshwa bityo akegera urwo rwego kugira ngo

yishyurwe.

    Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208/0738486208; E-mail: emile.ntwali@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.4. KWISHYURA UMWENDA UFITIYE LETA

2.4.1. KoroherezaushakakwishyurakunezaumwendaafitiyeLeta

   Serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde? Ishami ryo kubarizamo

Korohereza ushaka kwishyura ku neza ibyo yategetswe n’Inkiko

Iyi serivisi ihabwa buri wese uyisabye ufitiye Leta umwenda

Ishami rishinzwe imanza za Leta

       Serivisi itangwa ryari?

  - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   A. Kwishyura icyarimwe:

Kwishyura ku neza bikorwa mu minsi 30 Urukiko rutegetse ko habaho kwishyura cyangwa mu kindi gihe MINIJUST yagennye mu nyandiko, cyangwa se mu gihe cyakumvikanwaho mu masezerano yo kwishyura ku bwumvikane.

B. Kwishyura mu byiciro:

     Mu minsi 30 Urukiko rutegetse ko habaho kwishyura wandikira MINIJUST ukayisaba kwishyura mu byiciro

MINIJUST ikimara kubona iyo baruwa igasanga ubusabe bwawe bukwiye, mu gihe cy’iminsi 10 iragumagara mukaganira ku buryo kwishyura mu byiciro bizakorwa.

Iyo mwemeranyije hakorwa amasezerano yo kwishyura mu byiciro.

NB: Kwishyura mu byiciro ntabwo bishobora kurenza amezi 12 kandi hakurikijwe uko umwenda ufitiye Leta ungana ushobora gusabwa ingwate.

   Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo

ubone serivisi?

   Ntacyo

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

-Kwishyura kuri konti no 1000007559 ya OT iri muri Banki Nkuru y’Igihugu;

- Kwandikira MINIJUST uyimenyesha ko wishyuye maze ku mugereka akagaragaza ibi bikurira :

- Icyemezo cy’Urukiko cyategetse kwishyura ayo

mafaranga;

- Urupapuro/impapuro za Banki zigaragaza ko wishyuye

ayo mafaranga.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

  Iyo umaze kwishyura no kugeza kuri MINIJUST ibisabwa, mu gihembwe gikurikiraho ukurwa ku rutonde rw’abishyuzwa umwenda wa Leta kandi ukabimenyeshwa cyangwa ugahabwa icyemezo cyerekana ko wamaze kwishyura iyo ugisabye.

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208 / 0738486208; E-mail: emile.ntwali@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.4.2. Kwishyuzwa ku gahato umwenda wa Leta

     Serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde?

Ishami ryo kubarizamo

Kwishyuzwa ku gahato ibyo wategetswe n’Inkiko Iyi serivisi ihabwa buri wese wanze kwishyura

umwenda wa Leta ku neza Ishami rishinzwe imanza za Leta

       Serivisi itangwa ryari?

   - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Iyi service ikorwa nande?

   Abahesha b’Inkiko bafitanye na Leta amasezerano yo kurangiza imanza zirimo amafaranga ya Leta Abahesha b’Inkiko ba Leta

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira Igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko utegetswe kukishyura ngo ubone serivisi? hamwe n’umwenda wa Leta

2.5. GUKURWA KU RUTONDE RW’ABAFITIYE LETA IMYENDA

    Serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde?

Ishami ryo kubarizamo

Gukurwa ku rutonde rw’abafitiye Leta umwenda

Iyi serivisi ihabwa buri wese ufitiye Leta umwenda igihe amaze kuwishyura

Ishami rishinzwe imanza za Leta

       Serivisi itangwa ryari?

   - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe

za nimugoroba;

-Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

- Mu gihe urukiko rwagukuyeho izo nshingano:

➢ Iyo MINIJUST isuzumye dosiye yawe igasanga ibyo usaba ubikwiriye, ukurwa ku rutonde rusohoka mu gihembwe gikurikiye icyo wabisabiyemo ndetse ikanabikumenyesha mu nyandiko;

➢ Iyo MINIJUST isanze ibyo usaba utabikwiye nabwo ibikumenyesha mu gihe kitarenze iminsi 15.

      - Mu gihe warangije kwishyura:

➢ Iyo MINIJUST isuzumye dosiye yawe

igasanga ibyo usaba ubikwiriye, ukurwa ku rutonde rusohoka mu gihembwe gikurikiye icyo wabisabiyemo ndetse ikanabikumenyesha mu nyandiko

➢ Iyo MINIJUST isanze ibyo usaba utabikwiye nabwo ibikumenyesha mu gihe kitarenze iminsi 15.

   Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

   Iyi serivisi itangwa umaze kwishyura umwenda wari ufitiye Leta ndetse n’andi mafaranga yose wategetswe n’Urukiko

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uhabwe iyi serivisi?

A. Mu gihe Urukiko rwagukuyeho izo nshingano:

- Ibaruwa ibisaba yandikiwe Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa ya Leta;

- Icyemezo cy’Urukiko kiriho kashe mpuruza cyerekana ko urubanza rwa mbere rwashingiweho wishyuzwa rwavuyeho;

- Icyemezo cyerekana ko iyo mikirize y’urubanza itigeze ijuririrwa.

B. Mu gihe warangije kwishyura:

- Icyemezo cy’Urukiko cyabaye Itegeko cyerekana amafaranga nyayo wagombaga kwishyura;

- Urupapuro/impapuro za Banki zerekana ko ayo mafaranga wayishyuye.

C. Mu gihe ari umwenda udashingiye ku rubanza:

- Inyandiko cyangwa amasezerano ufitanye n’urwego rwa Leta yerekana amafaranga nyayo wagombaga kwishyura;

- Urupapuro/impapuro za Banki zerekana ko ayo mafaranga wayishyuye.

     Binyura mu yihe nzira kugira ngo

uyihabwe

   Kubisaba Minisiteri y’Ubutabera ukagerekaho inyandiko zisabwa

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

  Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana Ntwali Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208 / 0738486208; E-mail: emile.ntwali@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.6. KUGIRA INAMA LETA MU BIJYANYE N’AMATEGEKO

  Serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde? Ishami ryo kubarizamo

Kugira inama Leta mu bijyanye n’amategeko

Serivisi ihabwa za Minisieri n’ibigo bya Leta bibyifuje

Ishami rishinzwe kugira inama Leta mu bijyanye n’amategeko

       Serivisi itangwa ryari?

  - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe

za nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Iminsi 15

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo Ntacyo ubone serivisi?

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   Gutanga inama ku masezerano:

- Umushinga w’amasezerano (Draft contract);

- Inyandiko zose zigaragaza uko isoko ryatanzwe (eg: Tender Document, letter of acceptance; Provisional and Final Notifications; Minutes of

contract negotiation; contractor’s bid) ;

Inama yatanzwe n’Umunyamamategeko w’Ikigo (in-house legal opinion).

Gutanga inama ku masezerano mpuzamahanga

- Amasezerano cyagwa Umushinga w’Amasezerano asabirwa inama;

     - Inama yatanzwe n’Umunyamamategeko w’Ikigo (in-house legal opinion);

- Inyandiko zose zirebana n’amasezerano asabwaho inama.

Gutanga inama ku bindi bibazo

- Inyandiko y’Ikigo gisaba inama isobanura imiterere y’ikibazo;

- Izindi nyandiko za ngombwa zishobora gufasha kumva neza imiterere y’ikibazo;

- Inama yatanzwe n’Umunyamamategeko w’Ikigo (in-house legal opinion)

2.7.GUHAMYA NO GUSHYIRA UMUKONO WA NOTERI KU NYANDIKO (SERIVISI ZA NOTARIYA)[hindura | hindura inkomoko]

Serivisi ni iyihe? Guhamya no gushyira umukono ku nyandiko

Binyura mu yihe nzira kugira ngo uhabwe iyi serivisi

Impapuro zuzuzwa

Kwandikira Minisiteri y’Ubutabera ukagerekaho inyandiko zisabwa

Ntazo

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Utabonye iyi serivisi wahamagara Umuyobozi ushinzwe serivisi ishinzwe iby’amategeko muri MINIJUST, Bwana NTWALI Emile kuri telephone ye igendanwa 0788486208 / 0738486208; E-mail: emile.ntwali@minijust.gov.rw

         Iyi serivisi ihabwa nde?

   Serivisi ikorwa ku nyandiko zijya gukoreshwa hanze y’Igihugu no muri za Ambassade.

➢ Inyandiko zijya gukoreshwa hanze y’Igihugu no muri za Ambasade zerekeranye n’ishoramari zisinywa na Noteri wo muri RDB;

➢ Inyandiko zijya gukoreshwa hanze y’Igihugu no muri za Ambasade zerekeranye n’ubutaka zisinywa n’Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka.

➢ Inyandiko zindi ziterekeye ubutaka cyangwa ishoramari zisinywaho na noteri wo muri Minijust

NB: Inyandiko zikoreshwa mu gihugu zisinywa na ba Noteri bo ku rwego rw’Akarere n’urw’Umurenge hashingiwe ku bubasha bahabwa n’Itegeko;

Ishami ryo kubarizamo Ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage

   Serivisi itangwa ryari?

  ❖ Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba;

❖ Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

  Iyo usaba serivisi yujuje ibisabwa ahita ahabwa serivisi hakurikijwe uko abasaba serivisi baje bakurikirana.

   Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

  I. guhamya imikono ni amafaranga igihumbi na magana atanu y’amanyarwanda (1.500 Frw)

II. kwemeza ko inyandiko ari impamo ni amafaranga igihumbi na magana atanu y’amanyarwanda (1.500 Frw);

III. Kwemeza ko kopi y’inyandiko ihuye n’iy’umwimerere ni amafaranga igihumbi na magana atanu y’amanyarwanda (1.500 Frw);

IV. Gutanga kopi z’inyandiko umunoteri aba yakoze ni amafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2.000 Frw) kuri kopi y’inyandiko;

V. Kwemeza no guhamya inyandiko zikomatanyije imitungo yimukanwa n’itimukanwa ni amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5.000 Frw);

VI. Gushyira umukono w’umunoteri kuri sitati ni amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5.000 Frw) kuri buri sitati;

VII. Gushyira umukono w’umunoteri ku masezerano ayo ari yo yose ni amafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2.000 Frw) kuri buri masezerano;

VIII. Gutanga izindi nyandiko z’Umunoteri ziteganywa n’amategeko ni amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5.000 Frw).

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   - Ibisabwa mu kwemeza imikono:

➢ Inyandiko igomba gusinyirwa

imbere ya Noteri;

➢ Indangamuntu/icyemezo kiyisimbura

cyangwa passport;

➢ Kwishyura ikiguzi cyagenwe n’Iteka rya Perezida N° 100/01 ryo ku wa 24/02/2017 rigena ingano y’amafaranga yishurwa kuri serivisi zitangwa n’umunoteri, binyujijwe muri system y’irembo

  Ibisabwa mu kwemeza ko kopi y’inyandiko ihuye n’umwimerere wayo:

➢ Umubare wa kopi wifuza ndetse n’umwimerere wazo;

➢ Kwishyura ikiguzi cyagenwe n’Iteka rya Perezida N° 100/01 ryo ku wa 24/02/2017 rigena ingano y’amafaranga yishurwa kuri serivisi zitangwa n’umunoteri, binyujijwe muri system y’irembo

Binyura mu yihe nzira kugira Uwujuje ibisabwa aza ku cyicaro cya Minisiteri

ngo uyihabwe

y’Ubutabera agahabwa serivisi akeneye

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Mu gihe waba utanyuzwe n’imitangire y’iyi serivisi Wahamagara Umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mupenzi Narcisse ubarizwa kuri telephone: 0788888505/0738888505; E-mail: narcisse.mupenzi@minijust.gov.rw

2.8.Impapuro zuzuzwa Ntazo

GUTANGA UBURENGANZIRA BWO KUBA UMUNOTERI WIKORERA[hindura | hindura inkomoko]

Serivisi ni iyihe? Gutanga uburenganzira bwo kuba Noteri wikorera

     Iyi serivisi ihabwa nde?

   Umuntu wese wujuje ibisabwa n’ Itegeko N0 13 bis/2014 ryo ku wa 21/05/2014 rigenga umurimo w’ubunoteri ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda N0 idasanzwe bis yo ku wa 29/05/2014, aribyo:

➢ Kuba afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba;

➢ Kuba yujuje nibura imyaka cumi n’umunani (18) y'amavuko;

➢ Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko cyangwa indi bingana;

➢ Kuba afite icyemezo cy'uko atakatiwe igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6);

➢ Kuba afite uburambe bw’imyaka itanu ( 5ans) mu mirimo ijyanye n’amategeko;

   Ishami ryo kubarizamo

   Ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage

   Serivisi itangwa ryari?

Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba;Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Amezi 3

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngoSerivisi itangirwa ubuntu ubone serivisi?

   Ni ibihe bisabwa kugira ngo uyihabwe?

-Ibaruwa yandikiwe Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta igaragaza umwirondoro wuzuye w’usaba kuba Notaire (Akarere, umurenge,akagari, umudugudu, E-mail na Telefone akoresha);

- Icyemezo cy'amavuko ;

- Umwirondoro wuzuye w’usaba (CV);

- Fotokopi y'indangamuntu (ID) cyangwa iy’ikiyisimbura;

- Icyemezo cy'Ubwenegihugu

- Fotocopi y'Impamyabushobozi nibura y'Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko iriho Umukono wa Noteri;

- Icyemezo cyemeza ko atakatiwe n'Inkiko igihano kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) Extrait du casier judiciaire/Criminal record;

- Icyemezo cy’umukoresha cyangwa cy’Ubuyobozi bw’urugaga cyangwa ishyirahamwe ry’abanyamwuga b’abanyamategeko kigaragaza uburambe nibura bw’imyaka 5 mu by’amategeko;

- Kohereza dosiye kuri E-mail ya MINIJUST ikurikira: info@minijust.gov.rw

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

Nyuma y'ukwezi ushaka ku ba Noteri wikorera atanze dosiye;

➢ Hashyirwaho Itsinda risuzuma amadosiye y'Abakandida basabye muri uko kwezi kuba ba noteri bikorera;

➢ Urutonde rw’abakandida bujuje ibyangombwa bisabwa rwohererezwa Umushinjacyaha Mukuru kugira ngo avuge icyo atekereza kuri iryo saba mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60);

➢ Abakandida batujuje ibyangombwa bisabwa babimenyeshwa mu ibaruwa igaragaza ibisabwa batujuje mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) uhereye umunsi w'isuzumwa ry'amadosiye;

➢ Nyuma yo kubona ibitekerezo by’Ubushinjacyaha Bukuru,abakandida bujuje ibisabwa bemererwa kuba noteri wikorera hakoreshjwe ibaruwa, nyuma bakarahizwa mbere yo gutangira imirimo;

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Kwandikira Minisiteri y’Ubutabera ibaruwa ugaragaza aho ubona warenganijwe n’ibimenyetso bibigaragaza

-

-

Impapuro zuzuzwa Ntazo

-

2.9. GUTANGA UBURENGANZIRA BWO KUBA UMUHESHA W’INKIKO W’UMWUGA Serivisi ni iyihe? Gutanga uburenganzira bwo kuba Umuhesha w’inkiko w’umwuga[hindura | hindura inkomoko]

     Iyi serivisi ihabwa nde?

   Usaba kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

➢ Kuba afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba;

➢ Kuba yujuje nibura imyaka makumyabiri n'umwe (21) y'amavuko;

➢ Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko cyangwa indi bingana;

➢ Kuba afite icyemezo cy'uko atakatiwe igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6);

➢ Kuba yatsinze ikizamini cyanditse.

Ishami ryo kubarizamo Ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage

   Serivisi itangwa ryari?

  Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba;

Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyendaz’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo

uyihabwe?

  Amezi 6

   Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo

ubone serivisi?

   Serivisi itangirwa ubuntu

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

  - Ibaruwa yandikiwe Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta agatanga Kopi yayo kwa Perezida w'Urukiko Rukuru na Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'inkiko;

- Icyemezo cy'Ubwenegihugu gitangwa n'Umurenge;

- Icyemezo cy'amavuko ;

- Fotokopi y'indangamuntu (ID);

- Fotocopi y'Impamyabushobozi nibura y'Icyiciro

cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko iriho

22

      Umukono wa Noteri;

- Icyemezo cyemeza ko atakatiwe n'Inkiko igihano

kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6)

Extrait du casier judiciaire/Criminal record;

- Nomero ya Telephone usaba abarizwaho;

- Kohereza dosiye kuri E-mail ya MINIJUST

ikurikira: info@minijust.gov.rw

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

  - Nyuma y'amezi atatu usaba kuba umuhesha w'Inkiko atanze dosiye;

➢ Hashyirwaho Itsinda risuzuma amadosiye y'Abakandida basabye kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga;

➢ Abakandida bujuje ibyangombwa bisabwa bamenyeshwa Umushinjacyaha Mukuru, Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko, kugira ngo bagire icyo bavuga ku bakandida basabye kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1)

➢ Abakandida batujuje ibyangombwa bisabwa babimenyeshwa mu ibaruwa igaragaza ibisabwa batujuje mu gihe kitarenze amezi abiri (2) uhereye umunsi w'isuzumwa ry'amadosiye;

➢ Abakandida basabye kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga batanzweho ibitekerezo n'inzego zimaze kuvugwa haruguru bashyikirizwa Perezida w’Urugaga kugira ngo bakoreshwe ikizamini ;

➢ Abakandida basabye kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bamaze gutsinda ikizamini bemerwa n'Inama Nyobozi y'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko nyuma y'iminsi mirongo itatu (30) amanota amaze gutangazwa;

➢ Abakandida basabye kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga batsinze ikizamini kandi bemewe n'Inama Nyobozi y'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bakorerwa Iteka ribemerera kuba Abahesha b'Inkiko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) uhereye igihe Inama Nyobozi y'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga yabemereje;

➢ Abakandida basabye kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga nyuma y'itangazwa ry'Iteka rya Minisitiri mu Igazeti ya Leta ribemerera kuba Abahesha b'Inkiko b'Umwuga, bategurirwa indahiro bakarahirira imbere ya Minisitiri cyangwa imbere y'umukozi wa Leta yabihereyeububasha.

➢ Abahesha b'Inkiko bamaze kurahira bakirirwa

indahiro zabo na Minisitiri cyangwa Umukozi wa Leta yabihereye ububasha bagahabwa n'Icyemezo cy'irahira.

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Mu gihe waba utanyuzwe n’imitangire y’iyi serivisi Wahamagara Umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mupenzi Narcisse ubarizwa kuri telephone: 0788888505/0738888505; E-mail: narcisse.mupenzi@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.10. GUHUZA IBIKORWA BYOSE BYEREKERANYE N’IRANGIZWA RY’INYANDIKOMPESHA NO GUKURIKIRANA IBIBAZO BIGARAGARAMO[hindura | hindura inkomoko]

     Serivisi ni iyihe?

   - Guhuza ibikorwa byose byerekeranye n’irangizwa ry’inyandikompesha ,

- Gukurikirana ibibazo biri mu irangizwa ry’inyandikompesha

   Iyi serivisi ihabwa nde?

  - Umuntu wese ubisabye mu nyandiko cyangwa mu magambo, akagaragaza ko yagejeje ikibazo cye mu Rugaga rw’Abahesha b’Inkiko cyangwa ku bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bakorera muri MAJ mu turere twose tw’Iguhugu ariko ikibazo ntigikemuke;

Ishami ryo kubarizamo Serivisi itangwa ryari?

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

Ishami rishinzwe kwegereza serivisi z’ubutabera abaturage

Igihe cyose serivisi isabwe

Serivisi itangirwa ubuntu

     Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Mu gihe kitarenze iminsi itanu(5) y’akazi ibarwa uhereye igihe usaba yagereje ubusabe bwe kuri Minisiteri

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

  - Ibaruwa yandikiwe Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutabera /Intumwa Nkuru ya Leta ibisaba igaragaza impamvu n’ibimenyetso byerekana ko yandikiye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga agaragaza ikibazo cye ntirugikemure cyangwa se ko yakigejeje kuri MAJ ntigikemuke;

- Numero ya telephone igendanwa na email usaba serivisi yabarizwaho;

- Inyandiko igaragaza amakuru yose ashobora gutuma usuzuma ikibazo acyumva neza

- Kohereza dosiye kuri Email ya MINIJUST ikurikira: info@minijust.gov.rw

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

   Kwandikira Minisiteri y’Ubutabera ukohereza ibaruwa ukoresheje e-mail cyangwa ugahamagara ku murongo wa telefoni utishyurwa 3936 mu gihe ushaka igisubizo mu magambo

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe utanyuzwe na serivisi uhawe ?

  Mu gihe waba utanyuzwe n’imitangire y’iyi serivisi Wahamagara Umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mupenzi Narcisse ubarizwa kuri telephone: 0788888505/0738888505; E-mail: narcisse.mupenzi@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.11 GUTANGA UBUFASHA MU BY’AMATEGEKO KU BIBAZO BY’AKARENGANE BYASHYIKIRIJWE MINISITERI[hindura | hindura inkomoko]

     Serivisi ni iyihe?

   Gutanga ubufasha mu by’amategeko ku bibazo by’akarengane byashyikirijwe Minisiteri

   Iyi serivisi ihabwa nde?

  Iyi serivisi ihabwa umuntu wese wandikiye cyangwa wahamagaye muri Minisiteri y’Ubutabera ukeneye ubufasha mu by’amategeko, akagaragaza ko ikibazo cye yakigejeje ku bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bakorera muri MAJ mu karere ikibazo kirimo ntigikemuke, akerekana raporo yavuye muri MAJ ndetse n’izindi nyandiko zisobanura ikibazo afite;

  Ishami ryo kubarizamo

Ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage

   Serivisi itangwa ryari?

  Kuva ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa cyenda z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Bitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye igihe dosiye yuzuye yakiriwe

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

Nta kiguzi bisaba

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   Inyandiko zose za ngombwa zisobanura imiterere y’ikibazo, izavuye mu zindi nzego zagejejweho ikibazo harimo na raporo ya MAJ

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

Mu gihe ari ikibazo gitanzwe mu nyandiko, ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’Ubutabera iherekejwe n’ibimenyetso bigaragaza ikibazo cye byoherezwa kuri Email ya MINIJUST ikurikira: info@minijust.gov.rw

Ashobora no guhamagara kuri telefoni itishyurwa 3936 agasobanura ikibazo cye.

    Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

   Mu gihe waba utanyuzwe n’imitangire y’iyi serivisi Wahamagara Umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mupenzi Narcisse ubarizwa kuri telephone: 0788888505/0738888505; E-mail: narcisse.mupenzi@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa

Ntazo

2.12 . KWEGEREZA UBUTABERA ABATURAGE (MAJ)[hindura | hindura inkomoko]

   Serivisi ni iyihe?

   ➢ Kugira inama abaturage zishingiye ku mategeko no kubayobora aho ibibazo byabo bigendanye n’amategeko byakemukira;

 ➢ Kubakorera umwanzuro ushingiye ku mategeko wo gushyikiriza urukiko;

➢ Guhugura abaturage ku mategeko amwe n’amwe bakunze gukoresha;

➢ Guhugura Abunzi no kubagira inama mu mategeko;

➢ Kunganira abatishoboye mu Nkiko;

➢ Kurangiriza imanza abatishoboye.

Iyi serivisi ihabwa nde? Ihabwa abaturage bose bayifuza kandi ntiyishyurwa

   Ishami ryo kubarizamo

   Ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage /

Inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) ziri muri buri karere.

   Serivisi itangwa ryari?

Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya za mu gitondo kugera saa sita

z’amanywa;

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe

z’umugoroba.

Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya za mu gitondo kugera saa sita

z’amanywa;

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisibifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Ubusanzwe nta gihe bifata ngo ubone iyi serivisi, igihe uyisabiye ni cyo gihe uyibonera, uretse abakenera kunganirwa mu nkiko no kurangirizwa imanza kuko hari ibindi bibanza gukorwa (legal procedures).

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo Iyo wujuje ibisabwa iyi serivisi uyihabwa ku buntu. ubone serivisi?

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

  ➢ Usaba iyi serivisi yitwaza impapuro zose cyangwa se ibindi bimenyetso birebana n’ikibazo afite.

➢ Abifuza kurangirizwa imanza n’abasaba kunganirwa mu nkiko bashyikiriza MAJ icyemezo cy’uko batishoboye nacyo gitangwa n’inzego z’ibanze ku buntu.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

   Kugira ngo ubone iyi Serivisi nta yindi nzira unyuramo, uretse kwegera Inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) no kwitwaza icyemezo cy’uko utishoboye (ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe) igihe wifuza kunganirwa mu nkiko / kurangirizwa urubanza n’umukozi wa MAJ.

             Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu Iyo abakozi b’Inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko gihe udahawe iyi serivisi? (MAJ) mu turere bataguhaye iyi serivisi, witabaza ishami rishinzwe guhuza ibikorwa byo kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, ugahamagara Umuyobozi w’iryo shami MUGABO Frank kuri telefoni: 0788579394/0735130242 cyangwa kuri E-mail:

frank.mugabo@minijust.gov.rw.

Utanyurwa ugahamagara Umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mupenzi Narcisse ubarizwa kuri telephone: 0788888505/0738888505; E-mail: narcisse.mupenzi@minijust.gov.rw

Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.13 KWISHYURA INYEMEZABUGUZI ZIREBANA NA SERIVISI, IBIGEMURWA CYANGWA IMIRIMO BYAHAWE CYANGWA BYAKOREWE MINISITERI[hindura | hindura inkomoko]

Iyi serivisi ihabwa nde? Iyi serivisi ihabwa uwatsindiye isoko muri Minisiteri

   Iyi serivisi ni iyihe?

   Kwishyura inyemezabuguzi zirebana na serivisi, ibigemurwa cyangwa imirimo byahawe cyangwa byakorewe Minisiteri

    Serivisi itangwa ryari?

  - Guhera ku wa mbere kugeza ku wa kane:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; - Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisi bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Bitarenze iminsi umunani (08) y’akazi ibarwa uhereye umunsi watanzeho ibyangombwa byose usabwa ngo wishyurwe.

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo Ntacyo ubone serivisi?

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

  - Aho ibintu byasabiwe (Purchase Order);

- Inyemezabuguzi 4;

- Kopi y’amasezerano asinye;

- Ikigaragaza ko watsindiye isoko;

- Kopi y’ingwate yatanzwe muri banki;

- Aho bagusinyiye ko bakiriye ibintu

cyangwa serivisi;

- Raporo isinye y’imirimo yarangiye gukorwa;

- Ikigaragaza ko ibyasabwe byemejwe;

- Izindi nyandiko za ngombwa

zijyanye n’ibyishyuzwa.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe?

   Utanga inyemezabuguzi iherekejwe n’ibindi byangombwa bisabwa, mu b iro by’Umunyamabanga Uhoraho/Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije ugategereza.

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

  Utanyuzwe wahamagara Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri MINIJUST, Twahirwa Gervais kuri 0788303383/0738303383 cyangwa ukamwandikira kuri E-Mail: gervais.twahirwa@minijust.gov.rw

    Impapuro zuzuzwa

  Iyo ari ubwa mbere wishyurwa na Leta hari Urupapuro usinyisha kuri Banki yawe mbere y’uko umukozi ubishinzwe wa Minisiteri ajyana iyo nyandiko ituma ushyirwa muri Smart IFMIS ikoreshwa mu gucunga umutungo wa Leta.

2.14 GUTANGA IBYEMEZO BY’ABAHOZE ARI ABAKOZI BA MINISITERI Y’UBUTABERA

  Iyi serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde? Ishami ryo kubarizamo

Gutanga ibyemezo by’abakozi bahoze bakorera Minisiteri

Iyi serivisi ihabwa uwahoze ari umukozi wa Minisiteri

Ishami rishinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi

       Serivisi itangwa ryari?

   - Buri munsi w’akazi:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda

z’amanywa.

   Uhereye igihe wasabiye serivisibifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Bitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye umunsi byasabiweho

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo Ntacyo ubone serivisi?

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

  - Ibaruwa yashyize umukozi mu kazi n’ibaruwa imusezerera cyangwa isezera (ku bakozi batashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri);

- Icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri kimushyira

mu mwanya, kimusimbura, kimukuraho cyangwa kimuha indi mirimo (ku bakozi bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri);

- Amasezerano y’akazi kubakoreye ku masezerano.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

   Kwandikira ibaruwa Umunyamabanga Uhoraho/Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije ibisaba kandi ugatanga inyandiko zavuzwe ahabanza ziherwaho hategurirwa ibyo usaba. Ibaruwa yoherezwa kuri E-mail ya Minisiteri info@minijust.gov.rw

    Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

  Utanyuzwe wahamagara Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri MINIJUST, Twahirwa Gervais kuri 0788303383/0738303383 cyangwa ukamwandikira kuri E-Mail: gervais.twahirwa@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa ntazo

2.15 GUTANGA IBYANGOMBWA BYO KURANGIZA AMASOKO[hindura | hindura inkomoko]

Gutanga ibyangombwa byo kurangiza amasoko

Iyi serivisi ihabwa Rwiyemezamirimo wigeze gutsindira isoko akagirana amasezerano na Minisiteri.

    Iyi serivisi ni iyihe?

Iyi serivisi ihabwa nde?

     Serivisi itangwa ryari?

   - Buri munsi w’akazi:

➢ Kuva saa moya z’igitondo kugeza saa sita

z’amanywa

➢ Kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe za

nimugoroba; -Ku wa gatanu:

➢ Kuva saa moya kugeza saa sita z’amanywa

➢ Kuva saa saba z’amanywa kugezasaa

cyenda z’amanywa.

Uhereye igihe wasabiye serivisibifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

Bitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye igihe byasabiweho

   Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

  Nta kiguzi cyakwa kuri iyi servisi

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   - Amasezerano y’isoko yarangiye;

- Ifishi yujujwe na servisi yacunze amasezerano

igaragaza uko abahawe servisi bayibonye.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

Kwandikira ibaruwa Umunyamabanga Uhoraho/Intumwa Nkuru ya LetaYungirije ukayohereza kuri e-mail ya Minijust ariyo info@minijust.gov.rw

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

    Utanyuzwe wahamagara Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri MINIJUST, Twahirwa Gervais kuri 0788303383/0738303383 cyangwa ukamwandikira kuri E- Mail: gervais.twahirwa@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa Ntazo

2.16 GUSUBIZA INGWATE YATANZWE MU GUPIGANIRA CYAMUNARA

     Serivisi ni iyihe?

   Gusubiza ingwate y’ipiganwa yatanzwe muri Cyamunara n’amafaranga yashyizwe kuri Konti yabugenewe agenewe kurangiza imanza (MINUJUST Auctions Funds -MAF)

   Iyi serivisi ihabwa nde?

  ➢ Umuhesha w’inkiko wifuza kuzuza 95% by’amafaranga yavuye muri cyamunara, itangwa n’uwatsindiye cyamunara;

➢ Uwapiganwe watsinze cyangwa ntabashe gutsinda.

Ishami ryo kubarizamo Serivisi itangwa ryari?

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

Ishami ry’Imari

➢ Buri munsi w’akazi igihe isabwe

Serivisi itangirwa ubuntu

     Uhereye igihe wasabiye serivisibifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

   Bitarenze iminsi itatu y’akazi

   Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

  ➢ Ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta isaba gusubizwa ingwate yanditswe n’uwayitanze cyangwa Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga. Iyo baruwa igomba kugaragaza Konti, Banki n’Amazina amafaranga asabwa gusubizwa azoherezwaho;

➢ Ikigaragaza ko amafaranga asabwa yashyizwe kuri Konti yabugenewe;

➢ Kopi y’Indangamuntu y’usaba ingwate iyo ari uwapiganwe;

➢ Urutonde ruriho abitabiriye Cyamunara rugaragaza umwirondoro wabo n’ibiciro batanze;

➢ Kopi y’Urubanza rwarangizwaga hakorwa Cyamunara (Iyo ari ukurangiza urubanza);

➢ Indi nyandiko yose iha abasubiza ingwate amakuru atuma gusubiza ingwate byihuta.

   Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

  Inyandiko zose zavuzwe ahabanza zigomba guherekeza ibaruwa kugira ngo abasubiza amafaranga babonere amakuru yose hamwe, zinyuzwa kuri E-mail ya Minisiteri: info@minijust.gov.rw

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

    Utanyuzwe wahamagara Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri MINIJUST, Twahirwa Gervais kuri 0788303383/0738303383 cyangwa ukamwandikira kuri E-Mail: gervais.twahirwa@minijust.gov.rw

  Impapuro zuzuzwa

2.17 GUTANGAZA MU IGAZETI YA REPUBULIKA Y’U RWANDA

Serivisi ni iyihe? Gutangaza inyandiko ziteganywa n’amategeko mu Igazeti ya Leta

Iyi serivisi ihabwa nde? Ihabwa umuntu ufite inyandiko itegeko riteganya ko igomba gutangaza mu Igaziti ya Leta

Ntazo

         Ni ibihe bya ngombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe?

   Ibisabwa ni ibi bikurikira :

1° ibaruwa yanditswe n’Urwego rubifitiye ububasha

isaba ko iyo nyandiko itangazwa mu igazeti ya Leta;

      2° Inyandiko isabirwa gutangazwa mu igazeti yanditse mu buryo bwubahirije amategeko;

3° Inyemezabwishyu.

Ishami ryo kubarizamo

Ubuziranenge bw’amategeko n’Igazeti ya Leta

   Serivisi itangwa ryari?

  Serivisi itangwa ku minsi yose y’akazi mu masaha y’akazi.

   Uhereye igihe wasabiye serivisibifata igihe kingana iki kugira ngo

uyihabwe?

   Iyo ibisabwa byose byuzuye, serivisi itangwa mu gihe kitarenze iminsi 14.

   Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

  1° Inyandiko ishyirwa kuri kimwe cya kabiri (1/2) cy’urupapuro A4 yishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi (7.000 FRW);

2° Inyandiko ishyirwa ku rupapuro rwose rwa A4 yishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bine (14.000 FRW)

Binyura mu yihe nzira kugira ngo uyihabwe

Hari ibindi ukeneye kumenya kugira ngo ubone iyo serivisi

Impapuro zuzuzwa

Serivisi isabwa hakoreshejwe urubuga

www.irembo.gov.rw

Iyo hari ibisobanuro ukeneye wandika ubisaba kuri

igazeti@minijust.gov.rw

Ibigomba kuzuzwa byose byuzuzwa hakoreshejwe urubuga www.irembo.gov.rw

   Ese hari uburyo bwo kurenganurwa mu gihe udahawe iyi serivisi?

    Iyo utabonye serivisi wandika kuri e-mail: igazeti@minijust.gov.rw cyangwa ugahamagara kuri 0722446162 cyangwa kuri telefone itishyurwa 3736

Indangamurongo[hindura | hindura inkomoko]

https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=53279&token=881d5d0337225c1009222a21d6a0fa99cb4ab6d4