Perezidansi y’Amerika

Kubijyanye na Wikipedia
Perezidansi y’Amerika

Perezidansi y’Amerika cyangwa Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (izina mu cyongereza: White House )

Iyo nzu mwumva bita “White House”, tugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga Ingoro y’umweru. Ni ingoro irimo ibiro n’ahantu ubaye Perezida wese wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) agomba gukorera akanaturamo we n’umuryango we. Iriya ngoro iri mu mujyi wa Washington DC (District of Columbia) irimo n’ibiro by’abandi bakozi bakora muri Perezidansi, ibibuga, ubusitani, pisine, aho barebera amacinamico, amafirimi n’ibindi byiza byinshi. Ku isi yose babona iyo ngoro nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubutegetsi bwa USA n’igitinyiro cy’igihugu urebye ukuntu umutekano wayo ucunzwe dore ko hari impuguke zivuga ko hari ibyogajuru bikora gusa akazi ko gucunga umutekano wayo.

Perezidansi y’Amerika
american flag

Amateka y’iriya nzu atangirana n’igihe Perezida wa mbere wa USA, Bwana George Washington yajyaga ku butegetsi mu 1789. Icyo gihe yakoreraga muri Hotel 2 zari mu Mujyi wa New York. Izo hotel ni iyitwaga Samuel Osgood, yayibayemo kuva muri Mata 1789 kugeza muri Gashyantare 1790 ndetse n’indi yitwaga Alexander Macomb yakoreyemo kuva muri Gashyantare ukageza muri Kanama 1790. Mu kuboza 1790, perezida George Washington yasinye itegeko ry’Inteko ryavugaga ko icyicaro cy’ubutegetsi cya Leta ya USA kigomba kuba mu mujyi wa Philadelphia by’agateganyo mu gihe cy’imyaka 10. Ubwo bateganyaga ko iyo myaka ihagije kugira ngo icyicaro gikuru cya Leta y’Amerika kibe kirangiye kuzura i Washington DC. Umujyi wa Philadelphia wamukodeshereje Hotel yihariye yo gukoreramo yitwaga Robert Morris. Kuva muri Nzeri 1970 kugeza mu Werurwe 1979 perezida George Washington yabaye muri Hotel yitwaga Market Street. Iyo Hotel ngo yaje kuyikorera ivugurura ryamuhaye igitekerezo cy’uko White House izaba isa. George Washington afatanyije n’umuhanga we wari ushinzwe gutunganya imijyi witwa Pierre L’Enfant nibo bahisemo aho White House(Perezidansi y’Amerika) yubatse ubu ngubu. [1]

Notes[hindura | hindura inkomoko]