Noheli

Kubijyanye na Wikipedia
Noheli
Noheli

Noheli (izina mu cyongereza : Christmas ; izina mu gifaransa : Noël )

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge (compound) aho rigizwe na “Christ” na “Mass”, aho rikomoka ku cyongereza cya kera “Christemass” nabyo biva ku cya kera cyane “Cristes mæsse” ryakoreshejwe bwa mbere mu 1038. Naryo rikaba rikomoka mu Kigereki n’Ikilatini, aho "Cristes" bikomoka ku Kigereki “Christos” na"mæsse" rikava ku Lilatini “missa”.

Mu bihugu bindi bigira umubare muto w’Abakristu, naho ngo ntibibuza ko uyu munsi wa Noheli uba ari konji. Igihugu nka Korea, ahagaragara umubare muke w’Abakristu, ngo usanga bizihiza Noheli ku buryo budasanzwe, kuko mu gihugu hose uhasanga imitako y’uyu munsi. Ibihugu bitizihiza umunsi wa Noheli ni nk’igihugu cy’Ubushinwa (havuyemo Hongo Kongo na Macao), Ubuyapani, Arabiya Sawudite, Aligeriya, Tayilande, Nepali, Irani, Turukiya na Koreya ya Ruguru. [1]

Notes[hindura | hindura inkomoko]


Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Amateka ya Noheli, ivuka rya Yesu/Yezu Kristu, Mugabo Lambert". Archived from the original on 2011-07-28. Retrieved 2010-12-23. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)