Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Kubijyanye na Wikipedia
Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Ikarita ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mvugo ya rubanda abenshi bakunze kuvuga Amerika (izina mu Cyongereza: America) cyangwa Leta Zunze Ubumwe (izina mu Cyongereza: United States).

Ni leta zunze ubumwe zo muri Amerika y'Amajyaruguru. Kuva muri 1959 igizwe na leta 50. Icyo gihugu kihariye 40 kw'ijana by'ubutaka bw'Amerika y'Amajyaruguru kikaba ari n'icya gatatu mu bunini kw'isi (nyuma y'Uburusiya na Kanada). Leta Zunze Ubumwe zavutse mu ntara 13 z'ubukonde bw'Abongereza. Muri leta 50 ziyigize 48 ziri ku murwa wa Amerika, Alaska na Hawaii biri kure kimwe n'ibindi birwa by'intara zegereye mu bya politiki (urugero Puwerito Riko na Gwami). Mu mwaka wa 1776 niho izo ntara zibohoje.

washington dc

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zituwe nabimukira bakomoka mu bihugu by'i Burayi n'abakomoka ku bantu bazanywe ari abacakara bazanywe gukorera Abanyaburayi mbere y'uko habaho inganda. Ba kavukire baho hasigaye bake bakomoka ku bacitse kw'icumu ry'imirwano hagati y'abimukira na ba kavukire gakondo. Kubera ubwiyagure bw'igihugu mu gice cy'uburengerazuba no kuzamuka mu by'inganda, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zazamutse vuba mu gaciro mu bindi bihugu mu kinyejana cya 19 nicya 20. Nyuma yo gutsindwa kw'ironda koko ryo mu Burayi (intambara yiswe iya kabiri y'isi yose) no gusenyuka kwa Leta Zunze Ubumwe bw'Abasowijeti, Leta Zunze Ubumwe nizo zonyine leta nyiri ububasha (superpower) yasigaye kw'isi.

Kandi[hindura | hindura inkomoko]