Kugabanuka kw'Inyamaswa kubera kwangiza kwa muntu

Kubijyanye na Wikipedia
Kugabanuka kw'Inyamaswa.

Ubuzima bwo mu mashyamba buri ku gitutu kubera gutema amashyamba no kugabanuka kw'inyamaswa.

Ibyo wamenya[hindura | hindura inkomoko]

umusambi

Inyamaswa z'ishyamba mu mwaka 2020 zagabanutse ku kigero kirenga bibiri bya gatatu mu myaka itageze kuri 50 nk'uko bivugwa na raporo y'ikigo cyo kurengera ibidukikije World Wildlife Fund (WWF).Ubuzima bw'ishyamba bujya mu kaga uko dutwika amashyamba, uko turoba amafi bikabije n'uko twangiza ibidukikije.[1] Babonye igabanuka rya 68% mu moko 20,000 y'inyamaswa z'inyamabere, inyoni, ibikururanda, amafi, imihopfu n'ibikeri, kuva mu mwaka 1970.Iyi raporo yarebye ku bihumbi byinshi by'amoko y'inyamaswa z'ishyamba, abahanga mu by'inyamaswa bakurikirana umubare wazo ku isi.Iyo raporo ivuga ko uku 'kugabanuka biteye ubwoba' nta kimenyetso ko bigiye koroha.Iburira kandi ko ibidukikije ubu biri kwangizwa n'abantu ku gipimo kitigeze kibaho mbere."Ubuzima bw'ishyamba bujya mu kaga uko dutwika amashyamba, uko turoba amafi bikabije n'uko twangiza ibidukikije" - ni ibivugwa na Tanya Steele ukuriye WWF.Yongeraho ati: "Turi gusenya isi yacu ahantu honyine twita iwacu,dushyira ubuzima bwacu no kubaho hano ku isi mu kaga. Ubu ibidukikije biri kudutabaza bitubwira ko bikabije.[1]"Bimwe mu bintu bikekwa ko bitera ibyorezo bikomeye ku isi harimo igabanuka ry'ibinyabuzima birimo inyamaswa, n'ubucuruzi bw'ibizikomokaho.Ibimenyetso bishya byerekana ko dushobora guhagarika no gusubizaho ibyangiritse, mu gihe twafata ingamba zo kurengera ibidukikije no guhindura ibyo dukoresha n'ibyo turya.Impirimbanyi yo kurengera ibidukikije avuga ko "kugera kuri ibyo bizasaba guhindura imibereho".Ati: "Bizasaba guhindura uko dutunganya ibyo turya, uko dukora ingufu dukoresha, n'uko twita ku nyanja."Ariko hejuru y'ibyo bizasaba guhindura imyumvire. Tukareka kubona ko ibyiza biri mu bidukikije ari ibintu 'byiza byo gutwara', niba dushaka kongera kuringaniza urusobe rw'ibinyabuzima ku isi yacu".

Kubura kw'Ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Gupima urusobe rw'ibifite ubuzima byose ku isi ni ibintu bigoye, gusa byifashisha ibipimo bitandukanye.Iyo bishyizwe hamwe byerekana ko urusobe rw'ibinyabuzima ruri kwangirika ku buryo butigeze bubaho mbere mu mateka ya muntu. Iyo raporo by'umwihariko ikoresha igipimo kireba niba umubare w'inyamaswa z'ishyamba wariyongereye cyangwa waragabanutse. Ntabwo ivuga amoko yagabanutse cyangwa ayazimye burundu.[1]Kugabanuka gukabije kwabonetse mu duce tw'imirongo mbariro y'isi (tropicals). Igipimo cy'igabanuka rya 94% cyabonetse muri Amerika y'Epfo na Karayibe nicyo kinini kurusha ahandi ku isi.Muri icyo gice cy'isi, biterwa n'uruvange rw'ibibazo byugarije ibikururanda, ibikeri n'imihopfu hamwe n'inyoni.Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Naturesuggests buvuga ko dukwiye guhindura uko dutegura n'ibyo turya, harimo kugabanya ibiryo bimenwa no kurya ibidakabije kubangamira ibidukikije.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-54099365