Isi

Kubijyanye na Wikipedia
Umubumbe w'Isi
Ikimenyetso cy Isi (🜨)

Isi[1] rigizwe ahanini n urusobe rw imyuka yiganjemo amazi (H2O) agera kuri 84,4% ryatangiye kuzenguruka ibango ryitwa izuba maze iyo si igenda itakaza imyuka n amazi bijya hagati yayo n izuba, bityo ikirere (hagati y isi n izuba) cyuzuye iyo myuka kiba kirabonetse.

Uko isi yagiye yegerana kuruhu rwayo hagiye hakonja naho mu nda harushaho gushyuha bituma ibiyigize bishonga (en fusion) maze byipanga hakurikije uburemere (densité) ibiremereye cyane bijya hasi ibyoroshye bijya ku ruhu.

Kubera ubushyuhe, imyuka ntiyihanganiye kuguma imbere y urwo ruhu, ahubwo yaturikije uruhu rw isi yigira hanze mu kirere (Atmosphère). Nyuma y imyaka 150 000 000, iyo myuka yabyaye igihu cyagiye gikonja kibyara imvura yaguye imyaka ibihumbi, amazi yuzura mu binogo byasizwe na wa mwuka wapfumuye uruhu rw isi, bityo havuka inyanja n ibiyaga ari nabyo byabaye isoko y ubuzima.

Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Ishami Rishinzwe Uburere Mboneragihugu, Ukwakire, 2006" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2012-10-29. Retrieved 2010-12-25.