Inkomoko y’uwa Gatatu w’ivu

Kubijyanye na Wikipedia
ivu

Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho muri 591. Ni umunsi abakristu ba Kiliziya Gatolika batangiriraho igisibo cy’iminsi mirongo ine bazirikana ibabara rya Yezu Kristu gisozwa ku munsi wa Pasika hizihizwa izuka rya Yezu.

Tumenye Inkomoko y’uwa Gatatu w’ivu[hindura | hindura inkomoko]

Kuri uyu munsi wa none benshi mu bizihiza uyu muhango wo kwisiga Ivu ni Abakristu ba Kiliziya Gatolika aho benshi muri bo bizera ko uyu muhango wo kwisiga cyangwa kwicara ku ivu wahozeho.Ku wa 22 Gashyantare niwo munsi wa gagatu w’ivu. Imyemerere ni ikintu kimwe gihatse ibindi ku Isi ndetse iyi ngingo benshi mu batuye Isi ntabwo bajya bayihurizaho bitewe n'uburyo bimwe biba bisa n'ibifite urujijo.[1]Mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 11 ni ho ibikorwa byakorwaga kuri uyu munsi usanga bidatandukanye cyane n’ibyo muri iki gihe. Kuri ubu uwa Gatatu w’ivu urangwa n’isigwa ry’ivu rishushanyije mu musaraba ku gahanga ku bakristu bikorwa mu gitambo cya Missa, iryo vu rikaba riva mu mashami y’imikindo y’umunsi wa Mashami y’umwaka ushize.[1]Kuri uyu munsi wa none birasa n'ibigoye ndetse kikaba n'ikibazo kuko mu bihugu byinshi kubera icyorezo cya Covid-19 muri za Kiziliya Gatolika nyinshi ntabwo uyu muhango uri kugira uburemere nk'ubwo wari usanzwe ugira mu minsi yo ha mbere.

Ibyo Bashingiraho[hindura | hindura inkomoko]

Bavugako Mu isezerano rya kera, ivu ryari ikimenyetso cyo kwihana cyangwa cy’agahinda.Mu gihe cyo ha mbere umuhango wo gusigwa ivu ntabwo wahise uhuzwa n’itangira ry’igisibo. Wahujwe n’itangira ry’igisibo ahagana mu mwaka wa 300. Muri Kiliziya zinyuranye wabaga umunsi wo gufungira amasakaramentu abakristu banyuranye, no guca abakoze ibyaha byafatwaga nk’ibikomeye.Ahagana mu Kinyejana cya 7, ku wa Gatatu w’ivu, Abakristu bahabwaga Penetensiya, hanyuma bagashyirwa ku mugaragaro na Musenyeri mu bihannye, bakitegura kwakira imbabazi ku wa Kane Mutagatifu.Nyuma yo kubarambikaho ibiganza n’ivu boherezwaga mu miryango yabo.[1] Abihanaga babaga mu nkengero z’imiryango yabo mu minsi mirongo ine bakisiga ivu, bakitwikira imifuka, bakiyiriza, bakanabuzwa ibintu bitandukanye nko koga cyangwa kogosha umusatsi, hari Diyosezi zimwe zivuga ko hari Penetensiya zamaraga imyaka myinshi cyangwa ubuzima bwose.

Amasomo nyuma yogusigwa ivu[hindura | hindura inkomoko]

Ivugururamategeko 30,15-20 Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire. Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ucyigarurire.[1]Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,22-25 Yungamo avuga ko umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Nuko akabwira bose, ati"Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki?.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://inyarwanda.com/inkuru/126325/wavuye-mu-gitaka-uzasubira-mu-kindi-inkomoko-yuwa-gatatu-wivu-wizihizwa-muri-kiliziya-gato-126325.html