Ikinyankore

Kubijyanye na Wikipedia
Abaturage ba Uganda ndetse n'abanyarwanda baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bakoresha cyane ururimi ruzwi ku izina ry' ikinyankore.
Ibendera rya Uganda
Imbyino gakondo ya Ankole muburengerazuba bwa Uganda
Ikarita y'Ikinyankore

Ikinyankore ni ururimi rw’abanyankore na rw’Uganda. Itegekongenga ISO 639-3 nyn.

Abanyankore bita ururimi rwabo Runyankole cyangwa Runyankore.

Mu nyandiko ziza gukurikira hari aho tuza kuvuga ngo ijambo iri n’iri rifitanye isano n’ururimi rw’ikinyankore (abanyankore bita ururimi rwabo urunyankore). Ubundi twagombye kuvuga Runyankore-Rukiga, mu magambo abiri ahujwe n’akarongo gatambitse. Twasanze gukoresha ariya magambo abiri byajijisha kandi icyo tugamije ari ugusobanura ku buryo bwumvikana kuri bose, ntakwibaza ibindi bibazo. Kubafite amatsiko, abakiga bita ururimi rwabo urukiga naho abanyankore bakita ururimi rwabo urunyankore. Izi ndimi zombi rero zirasa cyane, kimwe nk’ikinyarwanda n’ikirundi.

umugereka – ubuke[hindura | hindura inkomoko]

  • OmunyankoreAbanyankore Umunyankore – Abanyankore
  • OmukigaAbakiga Umukiga – Abakiga
  • omwamiabaami umwami – abami
  • omushaijaabashaija umugabo – abagabo
  • omukaziabakazi umugore – abagore
  • omwanaabaana umwana – abwana
  • ekyenyanjaebyenyanja ifi – amafi
  • ekigyereebigyere ikirenge – ibirenge
  • omukonoemikono ukuboko – amaboko (cyangwa ikiganza – ibiganza)
  • orurimiendimi ururimi – indimi

Amagambo n’interuro mu kinyankore[hindura | hindura inkomoko]

  • Ogume gye (Mugume gye, Musiibe gye) – Mwirirwe (cyangwa Muramuke)
  • Webare (Yebare [for singular] Mwebare) – Murakoze
  • amaizi – amazi
  • caayi – icyayi

Imibare[hindura | hindura inkomoko]

  • emwe – rimwe
  • ibiri – kabiri
  • ishatu – gatatu
  • ina – kane
  • itaano – gatanu
  • mukaaga – gatandatu
  • mushanju – karindwi
  • munaana – umunani
  • mwenda – icyenda
  • ikumi – icumi
  • ikumi n’emwe – cumi na rimwe
  • (makumi) ebiri – makumyabiri
  • (makumi) ashatu – mirongo itatu
  • (makumi) ana – mirongo ine
  • (makumi) ataano – mirongo itanu
  • nkaaga – mirongo itandatu
  • nshanju – mirongo irindwi
  • kinaana – mirongo inani
  • kyenda – mirongo cyenda
  • kikumi – ijana
  • bibiri – magana abiri
  • bishatu – magana atatu
  • bina – magana ane
  • bitaano – magana atanu
  • rukaaga – magana atandatu
  • rushanju – magana arindwi
  • runaana – magana inani
  • rwenda – magana cyenda
  • rukumi – igihumbi

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]