Ibyokurya byagufasha kurwanya indwara y’imitsi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishushanyo cyerekana imitsi itandukanye yo mu mubiri w'umuntu.

Indwara yose igira ukwayo iryana ndetse ikanagira ukwayo ivurwa. Indwara y’imitsi ni imwe mu ndwara zibabaza ndetse zizahaza abayirwaye. Akenshi iyi ndwara ikunze guterwa na diyabete, imirire mibi n’imikorere mibi y’umubiri. Uwayirwaye arangwa no kubabara aho indwara yafashe, kurwara imbwa bya hato na hato, kugira imitsi yisobekeranyije, ku buryo unabibona ku ruhu inyuma bigaragara.


Igitangaje ni uko burya mu miti y’ingenzi ihabwa abarwaye iyi ndwara uretse imiti igabanya uburibwe indi yose ni uruvange rwa za vitamin n’imyunyungugu. Nyamara kandi izi vitamin n’imyunyungugu tubibona ku buryo bw’umwimerere binyuze mu byo turya.


Muri iyi nkuru tugiye kukwereka amafunguro wakibandaho mu gihe ufite ubu burwayi bugakira ndetse ntibuzanagaruke. Gusa tukwibutsa ko iyo indwara yamaze kugaragara usabwa gufata imiti yo kwa muganga kuko yo ikora vuba kurenza ibyo ufata mu ifunguro,ahubwo noneho ukagerekaho na ryafunguro tugiye kuvuga.

Ibiyiranga[hindura | hindura inkomoko]

Ibimenyetso byayo by’ingenzi ni ibikurikira:

  • Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.
  • Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
  • Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu
  • Kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis.

Ibiyitera[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo igitera iyi ndwara kugeza ubu kitaramenyekana neza, ariko hari ibituma ishobora kugufata cyane.

  1. Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
  2. Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi)
  3. Izabukuru
  4. Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
  5. Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara
  6. Kurwara impyiko n’umwijima
  7. Guhangayika no kwiheba
  8. Guhora uryamye
  9. Kudakora siporo.

Uko ivurwa[hindura | hindura inkomoko]

Iyi ndwara kuyivura bikorwa mu bice 3 bitandukanye.

  1. Icya mbere hifashishwa imiti
  2. Igice cya 2 hifashishwa siporo n’ubugororangingo
  3. Igice cya 3 ni ukubaga mu gihe bibaye ngombwa

Imiti yifashishwa[hindura | hindura inkomoko]

Imiti yifashishwa ni ukuvanga imiti byibuze y’amoko abiri muri atatu akoreshwa.

  1. Harimo igabanya uburibwe ikanabyimbura nka paracetamol, diclofenac, piroxicam (izwi nka feldene), ibuprofen n’indi. Muri iyi, ushobora kuvanga paracetamol n’undi umwe.
  2. Hari imiti izwi nk’imiti ihindura imyitwarire y’uburwayi (DMARDs/Disease-Modifying Anti-Rheumatic Drugs), twavugamo:
    • Azathioprine
    • Hydroxychloroquine
    • Leflunomide
    • Methotrexate Muriyo iyi ibiri ya nyuma biremewe kuyivanga.
  3. Hakabaho n’imiti ikoze mu misemburo, muri yo twavuga:
  • Prednisolone
  • Dexamethasone
  • Hydrocortisone
  • Colchicine, n’indi.

Rero biremewe kuvanga umuti wo mu itsinda rya mbere n’irya 2 cyangwa irya 2 n’irya 3.

Gusa muganga niwe uhitamo uko ivangwa kugirango byongere imbaraga.

  • Koga amazi ashyushye (bains chauds/hydrotherapy), kwiyuka mu byuya (aromatherapy), nabwo ni uburyo bufatanya n’imiti mu kurwanya iyi ndwara.
  • Sport cyane cyane koga (natation/swimming), gym tonic, guterera imisozi, nizo sport zizagufasha guhangana n’iyi ndwara.


Ibyo kurya byagufasha kuyirwanya[hindura | hindura inkomoko]

Impeke zuzuye[hindura | hindura inkomoko]

Impeke zuzuye zivugwa hano ni za zindi ziba zitabanje guhindurwa binyuze mu nganda ngo hakurweho agahu gatuma zigira ibara ryijimye. Izo mpeke ni ingano, umuceri, amasaka, ibigori, uburo, n’ibindi byo muri ubwo bwoko.

Izi mpeke zuzuye ni isoko nziza ya vitamin zo mu bwoko bwa B ndetse na za fibres. Izi vitamin B zifasha guhangana na bwa buribwe bw’imitsi naho fibres zifasha mu igogorwa no gutuma ugira ibiro bijyanye n’uko ureshya. Ibi bizakurinda dore ko kubyibuha cyane bigendana na diyabete bidasize no kurwara imitsi. Ikindi kandi izi mpeke ntacyo zitwara ku isukari yo mu maraso ahubwo zifasha kurwanya kubyimbirwa.

Amafi afite amavuta[hindura | hindura inkomoko]

Aya mafi afite amavuta muri yo ni isoko nziza y’ibinure bya omega-3. Twibutse ko iyo omega-3 iyo ihuye na omega-6 bibyara vitamin F. Amafi nka mackerel, salmon na trout ni ingero z’amafi wasangamo omega-3.


Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru “Clinical Journal of Pain” muri Gashyantare 2010, abarwayi b’imitsi bagaburiwe amavuta y’amafi bagiye bagaragaza ibimenyetso byo gukira kandi neza.


Kugirango ubashe kubona urugero ruhagije rw’aya mavuta usabwa kurya ubu bwoko bw’amafi byibuze kabiri mu cyumweru. Aya mafi wayarya ugatandukana n’inyama zitukura ahubwo zo zizwiho kongera kubyimbirwa, by’umwihariko indwara ya  goute.

Ibitanga Poroteyine na vitamini B12[hindura | hindura inkomoko]

Kubura vitamin B12 ni kimwe mu bitera indwara y’imitsi. Iyi ikunze kugaragara ku bantu badakozwa na gato ibikomoka ku matungo (vegetarians) kuko iyi vitamini ntikunze kuboneka mu bimera.

Iyi vitamini uyisanga mu nyama y’iroti (imwe ukata ukabona harimo akantu k’umweru kameze nk’akari hagati y’imihore), amagi, amata n’amafi.Ibi kandi ni nabyo bibonekamo poroteyine,hiyongereyeho soya, ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe bimwe.

Aha wibuke ko kizira kuvanga poroteyine zo ku matungo n’izo ku bimera. Kurya inyama n’ibishyimbo burya ntacyo uba ukoze.

Umukororombya[hindura | hindura inkomoko]

Umukororombya uvugwa hano si wawundi wo mu kirere iyo imvura igiye kugwa ahubwo ni uruange runyuranye rw’imbuto n’imboga.

Imbuto zizwiho kuba isoko nyayo ya za vitamin nyinshi nka A, B zinyuranye na C. Imboga nazo ni uko zibonekamo cyane vitamin A, E na K. imbuto n’imboga kandi zibamo fibre, ibirwanya uburozi mu mubiri, ndetse n’ibifasha mu kuringaniza ibiro n’uburebure. Izo wakibandaho cyane mu gihe cy’uburwayi bw’imitsi ni inkeri mu moko yose (blueberries, raspberries, strawberries, …), amacunga, avoka, concombre, indimu n’ibyo mu bwoko bwabyo (citrus fruit), poivron, inyanya, dodo, amashu mu moko yayo yose, urunyogwe n’ibijumba.

Ibyo kurya wakwirinda[hindura | hindura inkomoko]

Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.

1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi n’ibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza

2. Nubwo amavuta yemewe ariko ay’ibihwagari kimwe n’ay’ibigori simeza ku murwayi w’imitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano n’umuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi w’imitsi

3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe n’amafiriti yose

4. Amata n’ibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.

5. Isukari cyane cyane y’umweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream

6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko n’ubusanzwe byangiza ubuzima.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Guhera ubu rero wikomeza kunywa ibinini gusa ngo wibagirwe ifunguro ryagufasha kukurinda indwara y’imitsi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

[3]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://umuryango.rw/inkuru-zamamaza-85/article/dore-ibimenyetso-by-indwara-y-imitsi-ibiyitera-n-imiti-iyivura
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)