Jump to content

Ze Match

Kubijyanye na Wikipedia

Filime yitwa 'Ze Match' izaba ifite umwihariko kuko iri mu buryo bwa Animation.

Iyi filime y’imirwano igaragaraza uwitwa Nkuba ari na we mukinnyi w’imena, uba ushaka kurenganura abantu banyuranye baba bapfa umukobwa ariko akabanza kumenya neza uri mukuri n’uri mu makosa.

Rodrige wanditse kandi akanayobora iyi filime ati "Ni ikintu gishya twashatse kuzana ku isoko rya sinema nyarwanda, urebye ku Isi muri filime zakunzwe harimo izitwa Batman, Spiderman n’izindi zubatse izina, nahoraga nibaza impamvu twe ino aha tutakora nk’ibyo ahandi bakora ariko tukabikora mu rurimi rwacu n’umuco wacu, bityo abana b’i Rwanda ntibarangamire iby’imahanga kuruta ibya hano"[1]

'Ze Match' yamuritswe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021 muri Orient Park Hotel i Nyarutarama, ni filime igaragaramo abakinnyi nka Daniel Gaga ukina yitwa Boss, Ugirumurera Claudine ukina yitwa Rita,Twizeyimana Bahati ukina yitwa Rurangiza na Rutungura Joseph ukina yitwa Nkuba.[2]

  1. https://igihe.com/imyidagaduro/article/hamuritswe-filime-yakiniwe-mu-rwanda-ikoze-mu-buryo-bwa-animation
  2. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/mu-rwanda-hamuritswe-filime-ze-match-izaba-irimo-udushya-nka-spiderman-110677