Zaria Court Kigali
Zaria Court Kigali
[Hindura | hindura inkomoko]Zaria Court Kigali ni igikorwaremezo cyagenewe ibikorwa bya siporo, umuco n' imyidagaduro cyubatswe n' umushoramari Masai Ujiri ufite ubwenegihugu bwa Canada, akaba n' inshuti y' u Rwanda, byumwihariko akaba n' inshuti ya nyakubahwa Perezida wa repubulika y' u Rwanda Paul KAGAME, Ujiri yagaragaje ko icyi gikorwa cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 25 z' amadolari. [1]
Ibyo wamenya kuri Zaria court Kigali [2]
[Hindura | hindura inkomoko]Zaria Court Kigali bikomoka kugace ka "Zaria" kakaba agace ko muri Nigeriya aho Masai Ujiri yakuriye, Ujiri akomoka kuri Nyina ukomoka muri Kenya na se Ukomoka muri Nigeriya kandi yamenyekanye cyane muri champiyona ya basketball yo muri Amerika NBA kandi yabaye perezida wa Toronto Raptors yo muri Canada ikina iri rushanwa rya NBA. [3]
Zaria court KIgali igizwe n' ibice bitandukanye harimo nka Hoteli y' ibyumba bigera kuri 80, za Restaurants na Bar, GYM, ifite kandi ibibuga by' imikino itandukanye nka football yabato, basketball, ibyumba by' inama n' ibirori kandi ifite na pisine.
Iki gikorwaremezo kiri kubuso bwa hegitari 2,4, giherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, Akagari ka Amahoro mu Mudugudu wa Rukiri II ahazwe nko mucyanya cyahariwe ubukerarugendo bushingiye kuri siporo n' inyidagaduro, aha hubatse Zaria court ni ubutaka leta y' u Rwanda yahaye nk' inkondabutaka umushoramari Masia Ujiri muri 2021 bityo Ujiri ahitamo gutangira ku bwubakaho icyi gikorwaremezo kuva muri 2023 imirimo yo kubaka irangira muri 2025. [4]
Vuga
[Hindura | hindura inkomoko]
- ↑ https://igihe.com/ubukerarugendo/article/imiterere-ya-zaria-court-kigali-ya-masai-ujiri-yuzuye-itwaye-miliyoni-25
- ↑ https://www.ktpress.rw/2025/07/nearly-500-people-employed-by-zaria-court-kigali/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/28448/in-pictures/pictorial-kagame-masai-ujiri-inaugurate-25m-zaria-court-kigali-complex
- ↑ https://alephhospitality.com/portfolios/ujiri-court-kigali/