Yvonne Makolo

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search

Yvonne Manzi Makolo ni inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda akaba azi nibigendanye n'ubucuruzi cyane, akaba n’umuyobozi mukuru wa Rwandair,ikigo gishinzwe indege cy’igihugu mu Rwanda . Yahawe uwo mwanya ku ya 6 Mata 2018. Mbere yibyo, yabaye umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibibazo by’amasosiyete muri iki kigo, kuva muri Mata 2017 kugeza Mata 2018.

Amavu n'amavuko[edit | edit source]

Yvonne yavukiye mu Rwanda. Mu 1993, yimukiye muri Kanada ku bushake. Nyuma yimyaka icumi, mu 2003 yagarutse mu Rwanda. We na mukuru we barezwe na nyina umwe, se wa Yvonne yapfuye abakobwa bakiri bato cyane. Afite amahugurwa yihariye mu ikoranabuhanga kandi yakoze n'umushinga wa software, haba muri Kanada no mu Rwanda.

Umwuga[edit | edit source]

Mu 2006, yinjiye muri MTN Rwanda, isosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho mu gihugu. Nyuma yigihe, yazamutse mu ntera agera ku mwanya w’umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza (CMO) ndetse anaba n'umuyobozi mukuru (CEO), wa MTN.

Muri Mata 2017, ubwo Inama y'Abaminisitiri y'u Rwanda yahinduraga imiyoborere mu Rwandair, Yvonne Manzi Makolo yagizwe Umuyobozi wungirije, ushinzwe ibibazo by'amasosiyete. Umwaka umwe, muyindi mpinduka y'ubuyobozi mu ndege zigihugu, yahawe umwanya w’umuyobozi mukuru mu Rwandair.

Izindi nshingano[edit | edit source]

Yvonne Makolo ni nyina w'abana bato.

Reba kandi[edit | edit source]

  • Ubwikorezi mu Rwanda
  • Urutonde rw'ibibuga by'indege mu Rwanda

Reba[edit | edit source]

Ihuza ryo hanze[edit | edit source]