Urubyiruko Kurinda Ibidukikije Nuburenganzira Bwamuntu

Kubijyanye na Wikipedia
Urubyiruo mukubungabunga ibidukikije

Ibigo byamashuri bikwiye kwigisha abana ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, bakanigishwa kubishyira mu bikorwa bahereye ku byo bakorera ku ishuri, urugero nko gutera ibiti bizana umuyaga mwiza, bityo bakazabasha kubikorera n’ahandi.Nyamara, ngo hari igihe ibigo by’amashuri bishobora kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko bivamo imyanda myinshi, harimo n’iy’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo uburozi bwica ubuzima, hakava amazi y’imvura ashobora kwangiza ibidukikije igihe atafashwe.[1] Abahanga baremeza ko amashyamba ari ibihaha by'isi kubera ko anyunyuza umwuka urimo ubumara wa Carbon. Nkuko tudashobora kubaho tudafite ibihaha, ni ko n'isi idashobora kubaho idafite amashyamba.[2]

Umuganda ugamije kubungabunga ibidukikije mu Rwanda

Ibindi twavuga kubidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Buri wese ni inkingi ya mwamba mu guharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo budahonyorwa, aho bikwiye ko abamaze kumenya iby’ingenzi kwishingikiriza imiryango ibasha kugera kure, ifite ubushobozi, ivuga rikumvikana mu bihugu bikomeye kugirango guhirimbanira uburenganzira bwa muntu bigire ireme rikomeye kandi buri wese yumve uruhare rwe kugira ngo bigerweho.[3]Kubera imihindagurikire y’ibihe, Afurika ikunze kwibasirwa n’amapfa ndetse n’imyuzure,[4] Rwanda n'u Burundi bigizwe n'imisozi ubundi yari iriho amashyamba ariko hari aho usanga imisozi ihanamye. Nta gushidikanya kandi ko u Rwanda n'u Burundi biri mu bihugu bituwe cyane ku isi kandi bikaba ari bito.[5]

Ahandi wasanga amakuru[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/uruhare-rw-amashuri-mu-kurengera-ibidukikije-rurakenewe
  2. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59272357
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-uburenganzira-bwa-muntu-n-uko-bwubahirizwa
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-03. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59272357