Yigize Kabushungwe
Yigize Kabushungwe ni umugani w'Ikinyarwanda baca iyo babona umuntu yigize indakoreka, bakagoragoza akanga, nibwo bavuga bati "Knaka uriya yigize Kabushungwe".[1] uyu mugani wakomotse kuri Bushungwe w'i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi); ku ngoma ya Mutara Rwogera.[1]
Inkomoko y'Umugani
[Hindura | hindura inkomoko]Ubwo Umwami Rwogera yajyaga ku butegetsi yari akiri muto, ni uko nyina witwaga Nyiramavugo Nyiramongi aba ari we uyobora mu mwanya, nk'uko byajyaga bikorwa ibwami iyo umwami yimikwaga akiri muto. [1] muri icyo gihe nibwo uwitwa Bushungwe wari utuye i Kageyo, akaba umukungu w'imyaka n'amatungo, yatangiye kutavuga rumwe n'abajyanaga amaturo i Bwami, afata abo babyemeranywaho abasaba kujya bazana amaturo iwe aho kuyajyana ibwami.[1]
Umugabekazi abimenye atuma ingabo z'ibwami zijya kumufata ziramuzana, zimwereka umugabekazi. ni uko Bushungwe ahabwa igihano cyo gucibwa amatwi, kuko yari amaze kubeshya umugabekazi ko aho akomoka ubusembwa bubi burutwa no gupfa ari ukubaho udafite amatwi. birangira Bushungwe atishwe.[1]