Jump to content

Without Pity: A Film About Abilities

Kubijyanye na Wikipedia

Inyandikorugero:Infobox televisionWithout Pity: A Film About Abilities ni filme mbarakuri yo muri Amerika yakozwe mu 1996 ikaba iri mu majwi ya Christopher Reeve . Iyi documentaire igaragaza uruhare n'imbaraga abafite ubumuga bagira kugirango babeho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro. Yerekanwe bwa mbere kuri HBO kuwa 8 Ukwakira 1996.

Abareba iyi filme bazisanga mu nkuru yavuzweho n'abanyamerika. bazabona inkuru y'Umugore ukiri muto ufite ubumuga bwo mu mutwe wita ku mwana we, babone n'inkur y'umugabo nawe ufite ubumuga bwo mu mutwe umaze imyaka 40 yibana kandi abayeho neza mu mashuri ya colorado.

Iyi filime izatwereka urugendo rw'umwana w'umuhungu w'imyaka 6 utagira amaboko n'amaguru yagiriye ku ishuri aho yasuraga ibiro by'impuguke kuri mudasobwa ifite ubumuga bwo kutabona, ndetse ahahurira n’umwarimu ufite indwara y’igicuri wigisha amateka y’ivangura ryakorerwaga abantu bafite ubumuga.

Ndetse tubona n'inkuru y'umusore uherutse kugira ubumuga atuganiriza uko yahanganye n'indwara y'agahinda gakabije (depression) yagize nyuma yo kumenya ko yagize ubumuga, uko yabyitwayemo, ingamba yafashe n'uko yaje kubinesha agakomeza ubuzima bwe. [1]

Iyi filme igaruka cyane ku gushima abantu bafite ubumuga ku buryo bitwara, ubudaheranwa bwabo, ubushobozi n'uburyo bishakamo ibisubizo.

  1. "Reeve Narrates 'Without Pity'". Reading Eagle. 6 Oct 1996. p. TV2. Retrieved 29 October 2013.

Inyandikorugero:EmmyAward Informational Series or SpecialInyandikorugero:HBO documentaries