Jump to content

William Ruto

Kubijyanye na Wikipedia
William Ruto

William Ruto yavutse ku ya 21 Ukuboza 1966 ni umunyapolitiki[1] wo muri Kenya ukora nka perezida wa gatanu kandi uriho ubu muri Kenya kuva ku ya 13 Nzeri 2022. Mbere yo kuba perezida,[2] yabaye perezida wungirije wa 11 wa Kenya kuva 2013 kugeza 2022. Yabanje gukora mu myanya myinshi y'abaminisitiri nka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’ubuhinzi ndetse na Minisitiri w’Amashuri Makuru.[3]

Ubuzima bwo hambere[hindura | hindura inkomoko]

William Ruto yavukiye mu giturage [4]cyo mu gace ka Rift Valley mu karere ka Eldoret, mu muryango w’abahinzi n’aborozi aho yaragiraga inka ndetse agafasha n’ababyeyi akazi ko mu mirima y’ibigori n’amashu.

Yakuze ari Umwana w'umunyabwenge[hindura | hindura inkomoko]

Umukuru w'Igihugu cya Kenya

William Ruto yavukiye ahitwa Sambut[5], ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Eldoret mu karere ka Uasin Gishu. Ari iwabo, Ruto yororaga intama n’inka, ndetse akajyana n’abana bo mu kigero cye guhiga inkwavu. Yize amashuli abanza atambara inkweto.[6]

Ababyeyi ba William Ruto ni abakritso b’abaporotestanti bakomeye mu idini aho bamutoje kujya ajya gusenga ndetse akaririmba no muri korari.[1] Abazi Ruto mu bwana, barimo abaturanyi n’abanyeshuli[7] biganaga bavuga ko Ruto yatangiye kwerekana akiri muto ko ashobora kuzavamo umuntu ukomeye. Abo banyeshuli bavuga ko iyo mwarimu hari ikibazo yabazaga abandi bose bakakinanirwa, Ruto yazaga ari nk’umutabazi wabo.[8]

Inshuti za Ruto[9] zo mu bwana zavuze ko amaze gukura, yatse ababyeyi be agace gato k’isambu yabo ngo ajye ahingamo ibigori. Ruto yageze aho agurisha inkoko yari yoroye kugirango abashe kujya yikemurira utubazo tw’amafaranga. Iyi nkuru y’ubuzima bugoye yaciyemo, ni yo yakoresheje yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uburyo bwo kumvikanisha ko ari umwe mu banyakenya bavukiye mu miryango ikennye.

Mu mwaka w’i 1980, William Ruto yagiye kwiga muri Kaminuza ya Nairobi,[10] yiga ibijyanye n’ibimera aho inshuti ze nanone zavuze ko zabonaga ari kwibanda cyane ku bintu bijyanye na politiki.

Mu mwaka w’i 1997 yahanganiye na Reuben Chesire umwanya wo mu nteko ishinga amategeko mu mujyi wa Eldoret. Uyu Chesire yabaye umunyamategeko akaba n’umuyobozi ukomeye mw’ishyaka ryari ku betegetsi bwa Perezida Daniel Arap Moi ariko Ruto yakoresheje inshuti ze ziramufasha maze yegukana uwo mwanya.[11]

President of Kenya

Atorerwa kuyobora Kenya[hindura | hindura inkomoko]

Hari kuwa mbere ni bwo Komisiyo y’amatora[12] muri Kenya yatangaje ko Ruto ari we ugiye kuyobora Kenya[13] nyuma y’uko ari we wari umaze gutangazwa ko yatsinze.

Instinzi ye ariko ntabwo abo muri iyi komisiyo bayivugaho rumwe kuko batatu[14] muri bo banze gushyira umukono ku byatangajwe ko Ruto ari we watsinze. Bavuga ko gutangaza uwatsinze amatora bitaciye mu mucyo.

Uwo bari bahanganye muri aya matora, Raila Odinga[15] yatangaje ko amajwi yibwe bityo iki yita ikibazo gikomeye akumvikanisha ko kizarangirira mu rukiko.

Mu gihe William Ruto[16] yiyamamazaga, yakunze kugaruka ku kibazo cy’urubyiruko rutagira akazi yumvikanisha ko azashyira umuhati mu guteza imbere abakiri bato, kuko nawe yavukiye mu muryango ukennye.

Ruto yazamutse cyane muri politiki nyuma y’amatora yo muri 2007 yakurikiwe n’imfu nyinshi z’abantu bapfuye nyuma yo gutangaza uwari watsinze amatora y’icyo gihe.[17]

Icyo gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamushinje ibyaha birimo[18] ibyibasiye inyokomuntu, rumushinja ndetse guteza imvururu icyo gihe zaguyemo abantu bagera ku 1,200, naho abagera ku 600,000 bakavanwa mu byabo. Urubanza rwe rwasheshwe muri 2016, ubwo yari amaze kuba visi perezida[19].

Nyakubahwa William Ruto

Icyo gihe Leta yabaye nkibyitambikamo ibangamira ikusanyamakuru ndetse igira n’uruhare mu byo urukiko rwavuze ko ari ukwivanga kw’abatangabuhamya no kwivanga mu bya politiki.[20]

Reba aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/6703707.html
  2. https://deputypresident.go.ke/
  3. https://en.wikipedia.org/wiki/William_Ruto
  4. https://www.kenyans.co.ke/william-ruto
  5. https://www.africa-confidential.com/whos-who-profile/id/3440/William_Ruto
  6. https://www.k24tv.co.ke/news/a-brief-profile-of-dp-william-ruto-photos-3365/
  7. https://www.businessdailyafrica.com/bd/economy/how-shy-ruto-rose-from-a-cu-leader-to-money-power--2029316
  8. https://www.bbc.com/news/world-africa-24017899
  9. https://nation.africa/kenya/news/politics/How-Moi-created-then-decimated-youth-lobby/1064-3245816-gclqn8z/index.html
  10. https://www.the-star.co.ke/news/2020-02-04-mzee-moi-was-vicious-interesting-fellow-dp-ruto/
  11. https://www.standardmedia.co.ke/politics/article/2000071980/how-ruto-rose-to-be-influential-personality-in-kenyan-politics
  12. https://www.theguardian.com/world/2005/nov/22/kenya.davidfickling
  13. https://apnews.com/article/africa-elections-presidential-kenya-41cec0a771a1fe7f0f5a0e83761b03a9
  14. https://nation.africa/kenya
  15. https://www.cmi.no/publications/2368-of-oranges-and-bananas
  16. https://info.mzalendo.com/person/william-ruto/experience/
  17. https://www.theguardian.com/world/2016/apr/05/international-criminal-court-william-ruto-kenya-deputy-president-election-violence
  18. https://www.iol.co.za/news/africa/kenyas-cabinet-reshuffled-481375
  19. https://www.standardmedia.co.ke/entertainment/local-news/2001258073/asante-kwa-kuchunga-kiti-the-day-william-ruto-was-president-for-48-hours?amp=1
  20. https://www.theafricareport.com/58519/kenya-has-deputy-president-ruto-joined-the-new-uda-party/