Jump to content

Wilderness Magashi Peninsula

Add topic
Kubijyanye na Wikipedia

Wilderness Magashi Peninsula

Magashi Peninsula
Magashi

Wilderness Magashi Peninsula, ni hoteli iri kubakwa muri pariki y' igihugu y' akagera mugace ka amajyarugu bw' iburasirazuba bw' iyi pariki, kuva muri Nzeri iyi hoteli izatangira kwakira abakiriya bambere, kuko kugeza ubu inyubako z' iyi hoteli zamaze kubakwa aho zigizwe n' inyubako zo kuraramo ndetse ikagira ninyubako yihariye ishobora kwakira umuryango cyangwa abantu bari mu biruhuko kizwi nka Villa.[1]

Ibiciro

muri iyi hoteli iherereye muri pariki y' Akagera mugace ka Magashi ifite ubwiza bwihariye ushingiye kuhantu iherereye, banyiri hoteli batangaje ibiciro byo kurara muri iyi hoteri.[1]

  • Kurara mu cyumba gisanzwe ni 3000$ bivuze asaga miliyoni 4FRW
  • Kurara muri Villa ni 12500$ ubwo ni asaga Miliyoni 17FRW

Umwihariko

Inyubako z' iyi hoteli zirihariye ndetse n' imbata yayo irihariye kuko uyitegereje usanga yubatse nk' uruziga kandi yubatswe n' ibiti cyangwa imbaho, iri mubwoko bwa lodge, ifiteibyumba 8 kandi ikagira na Villa imwe igizwe n' ibyumba 4 na pisine yihariye, iherereye ahantu heza hitegeye kandi haboneka inyamanswa nyinshi nki intare, ingwe, isha nizindi.[2]

Vuga

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ubukerarugendo/article/kuyiraramo-ni-miliyoni-17-frw-ku-ijoro-imaramatsiko-kuri-hoteli-igiye-gushyirwa
  2. https://wetu.com/iBrochure/en/Home/389912/wilderness_magashi_peninsula