Jump to content

Wikipedia:Irembo/Umuryango w'abantu

Kubijyanye na Wikipedia
Ikaze ku rubuga rw'Umuryango w'abantu
Politiki, ubukungu, idini, uburezi n'imibereho
Abaturage mu muganda rusange

Umuryango w'abantu (sosiyete) ni itsinda ry'abantu babana mu karere kamwe, basangiye imibereho, umuco n'inzego zibayobora. Ubumenyi bw'umuryango w'abantu bwiga uko abantu bayoborwa (politiki), uko babona kandi bagasaranganya umutungo (ubukungu), imyemerere yabo (idini), uburezi, uburenganzira bwa muntu n'imibereho myiza.

Mu Rwanda, imibanire y'abaturage irangwa n'ibikorwa bishingiye ku muco nka umuganda n'ubudehe, ndetse n'inzego nk'Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Uru rubuga ruhuriza hamwe inyandiko za Wikipediya y'Ikinyarwanda zerekeye politiki, ubukungu, amadini n'imibereho y'abaturage.

Ingingo yatoranyijwe
Umuganda
Umuganda

Umuganda ni igikorwa rusange cy'Abanyarwanda gifite inkomoko mu muco gakondo, ku gikorwa cyitwaga « umubyizi », aho abavandimwe, incuti n'abaturanyi bishyiraga hamwe bagafasha umwe muri bo kurangiza imirimo runaka. Watangiye gukorwa nk'igikorwa cyo gufasha igihugu mu iterambere mu 1962, uza kuba gahunda ya Leta mu 1974. Ubu ukorwa n'Abanyarwanda bujuje imyaka y'ubukure, ku wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Soma byinshi…

Ese wari uzi ko…?
Amafoto