WikiLeaks

Kubijyanye na Wikipedia
WikiLeaks

Inyandiko zigera ku 250 000 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zandikiye cyangwa zandikiwe n’ibihugu byo hanze zimwe muri zo zikubiyemo amabanga ya diplomatie akomeye zashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa internet WikiLeaks kuri iki Cyumweru, ku buryo hari amwe mu mabanga akomeye yashyizwe ku karubanda, nk’igihe Arabia Saudite yandikiraga Leta Zunze Ubumwe izisaba kugaba igitero kuri Iran.

Amakuru dukesha AFP aratumenyesha ko White House yamaganye ishyirwa ahagaragara ry’izo nyandiko ivuga ko rishobora guteza akaga, ivuga ko iki gikorwa cya WikiLeaks gishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe bishobora no kubaviramo kwicwa.

Ibinyamakuru byinshi bikomeye byo ku isi nta yindi nkuru ikomeye iri kuvugwa kurenza igikorwa cya WikiLeaks. Ikinyamakuru New York Times cyo cyatangaje ko izo nyandiko zigaragaza ku buryo busesuye imiterere y’ibivugirwa hanze y’amanama hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu, ndetse n’imikorere ya za ambasade za Amerika ku isi yose. [1]

Imodoka itwara inyandiko (WikiLeaks Truck)

Mu Nyanja y’u Buhinde hakambitse abasirikare b’Abafaransa bashinzwe gukurikiranira hafi u Rwanda ndetse n’ibihugu birukikije, ubu bukaba ari bumwe mu buryo bushya bwashyiriweho gukurikiranira hafi ibihugu bya Afurika, nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga Wikileaks rukomeje kumena hanze amabanga ya bimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igikorwa kizwi giheruka cyakozwe n’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda ni “Opération Turquoise” mu 1994 ubwo ingabo z’Abafaransa zigera ku 2550 zambukaga zikinjira mu Rwanda zinyuze mu burengerazuba bw’u Rwanda bavuga ko bari bagamije kurinda abaturage b’abasivile, ariko icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’u Rwanda muri Kanama 2008 cyiswe “Raporo Mucyo” cyabigaragaje ukundi kuko cyashinje izo ngabo kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi ndetse no gufata abagore b’Abatutsikazi bari barokotse ku ngufu.[2]

Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Urubuga WikiLeaks rwongeye gushyira Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bibazo". Archived from the original on 2010-12-01. Retrieved 2010-12-24.
  2. "Wikileaks: Igisirikare cy'u Bufaransa nacyo ngo gikurikiranira hafi u Rwanda". Archived from the original on 2011-07-28. Retrieved 2011-01-24.

External links[hindura | hindura inkomoko]