Jump to content

Waruziko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bwacu

Kubijyanye na Wikipedia

Ibiyobyabwenge ni iki?

[Hindura | hindura inkomoko]

Ibiyobyabwenge ni ibintu ibyo aribyo byose umuntu afata bikamugiraho ingaruka kumubiri, mumitekerereze, imikurire, ndetse no mu iterambere.[1]

Ingaruka z'ibiyobyabwenge.

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. Ingaruka ku mubiri: abahanga bavugako indwara nk'umutima, umwijima byuwakoresheje ibiyobyabwenge byoroshye kwangirika.
  2. Igwingira mu mitekerereze: abantu benshi baziko kugwingira ari ukuba uri mugufi cyangwa unanutse ariko iyo tuvuzengo umuntu yagwingiye mu mitekerereze nukuvugako aba atekereza ku rugero rwo hasi ugereranyije nabo bangana.
  3. Ingaruka kumimikurire: ntamuntu ukoresha ibiyobyabwenge ugira ubuzima bwiza.
  4. Igwingira mu iterambere: umuntu ukoresha ibiyobyabwenge ni gake ushoboye gusanga akora ibikorwa byamuteza imbere, akenshi usanga uwabaye imbata yabyo abyuka ashaka aho zahiye cyangwa yagobotse akabari.
  5. Ingaruka kumibanire n'abandi : bitewe nuko ibiyobyabwenge nk'izina ryabyo ribivuga byivanga mu bwonko bigatuma uwabifasha adatekereza nk'abantu bazima.[2]

Inyandiko zifashishijwe.

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. https://rbc.gov.rw/IMG/pdf/mental_health_leaflet.pdf
  2. https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Ingaruka-z-ibiyobyabwenge-mu-Rwanda-ziragenda-ziyongera-cyane-mu-rubyiruko