Jump to content

Uwizera Esca Fifi

Kubijyanye na Wikipedia

Esther Fifi Uwizera

[Hindura | hindura inkomoko]

Uwizera Esther FIFI wamenyekanye nka ESCA Fifi ni umunyarwandakazi ukora umwuga w'itangazamakuru kuri Radio/TV10 byumwihariko akora ibiganiro bya Siporo ni umwe mubanyamakuru b'igitsinagore bakora uyu mwuga wo gutangaza amakuru

ya siporo kuko byari bimenyerewe ahanini ku Bagabo ko aribo bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda

Imirimo akora

[Hindura | hindura inkomoko]

Uwizera Esca Fifi ni umunyamakuru ufite uburambe mu biganiro bya siporo kuri Radio/TV10 mu Rwanda

yamenyekanye cyane mukiganiro bita Urukiko rwa siporo kuri Radio10

sibyo gusa kuko akora ikindi kiganiro cyamenyekanye ku izina bita ibyaranze umunsi mumateka ya siporo (TODAY IN SPORTS HISTORY) niwe wazanye iyi segment aho abwira abakunzi ba siporo ibyaranze italiki iba igezweho mu mateka ya siporo akanavugamo abasportif baba bavutse kuriyo taliki.

Uyu munyamakurukazi ni umuhanga kuko akora no mu gisata cy'imyidagaduro ariko akibanda mu bijyanye n'iyobokamana (Gospel) haba kuri Radio ndetse na Television mu kiganiro TEN TO NIGHT ndetse no mu kitwa 10 PLUS , ajya anatangamo umusada mu makuru iyo bamwitabaje.

Indi mirimo

[Hindura | hindura inkomoko]

Esther Fifi Uwizera bakunda kwita ESCA FIFI kugeza ubu kandi nyuma y'ibiganiro bya siporo n'imyidagaduro akora kuri Radio10 na Television 10 anafite ikinyamakuru cye gikorera kuri murandasi yise ESCA FIFI TV SHOW usangaho amakuru atandukanye ,ibyegeranyo,siporo,Gospel News,videwo zisekeje zazengurutse ku mbugankoranyambaga n'ibindi.