Uwineza Clarisse

Kubijyanye na Wikipedia

UWINEZA Clarisse ni umunyarwandakazi wamenyekanye cyane ku izina rya clara mwitangazamakuru akora kuri Radio akaba kandi azwi ku izina rya Mama mimi muri filime yuruhererekane yitwa indoto[1].

Ubuzima bwe bwite[hindura | hindura inkomoko]

Uwineza Clarisse ni umubyeyi w'abana babiri ni umunyamakuru akaba n'umuvugabutumwa bwite, mu buzima bwa Clarisse hari ibihe byiza n'bibi, mubihe bye byiza harimo kuba ari umubyeyi, kuba akora akazi akunda, hari n'ibibi yahuye na byo mu buzima byamukomereye, harimo kurwara Covid-19 inshuro ebyiri, kurwara kanseri ndetse n’igihe yatandukanaga n’uwo bari barashakanye.

Clarisse yashenguwe no gutandukana n'umugabo we kuko yumvaga ntacyo atakoze ngo babane neza, mubindi bibi byamubayeho ni ugusanga arwaye kanseri(cancer) kuko yabimenye nyuma yo gutandukana nuwari umufasha we, bityo bimubera ibizazane, avugako yafashijwe no gusenga ndetse no kwizera Imana, avuga kandi ko ikindi mubyamushenguye harimo nigihe yigeze kubura imfura ye gusa kubufatanye na polisi yu Rwanda akaza kumubona[2].

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

Uwineza Clarisse yize amashuri abanza n'ayisumbuye, yize itangazamakuru muri kaminuza (ICK) ishuri rikuru Gatholika rya Kabgayi.

Ikazi akora[hindura | hindura inkomoko]

Uwineza Clarisse uzwi nka clara, ni izina yahawe nakazi kitangazamakuru umwe mubyo kora nkumwuga clara ari mubanyamakuru bakunzwe kuri Radio Rwanda aho akora ibiganiro bitandukanye harimo: nta rungu, kazi ni kazi hamwe nibindi bitabndukanye bituma akundwa nabatari bacye.

Clarisse amaze imyaka irenga 17 mu mwuga witangazamakuru aho yawutangiriye kuri Radio Maria ahamara imyaka irindwi, yavuye kuri Radio Maria ajya gukora kuri Radio Salus akorerayo imyaka ibiri.

yaje kubona akazi mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru cyahoze cyitwa ORINFOR muri 2010 aho yakomereje akazi ke kugeza nubu akaba ariho agikora mukiganiro Nta Rungu gikunzwe nabatari nabantu benshi.

Uwineza Clarisse avuga ko akunda cyane itangazamakuru ndetse ko yahuze yifuza kuzaba umukinnyi wa filime akaba yarakabije inzozi muri 2020 ubwo yatangiye gukina muri filime yuruhererekane ica kuri Television Rwanda yitwa Indoto, aho akina yitwa Mama Mimi[3].

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-30. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/71682/ubuhamya-bw-umunyamakuru-clarisse-uwineza-bw-uko-yibwe-umwan-71682.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-08. Retrieved 2022-05-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)