Urwobo rwa Bayanga
Urwobo rwa Bayanga, cyangwa ahazwi nko Mu Rwabayanga, ni ahantu hari urwobo ruherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange. Ni urwobo ruri hagati mu ishyamba riri mu gice cy’ahitwa Gako, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Mu Rwabayanga hafite amateka maremare, ajyanye n'imico, imyumvire n'amateka y’u Rwanda kuva kera kugeza igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.[1],[2],[3],[4]
Amateka n’inkomoko y’izina
[Hindura | hindura inkomoko]Hari impaka zishingiye ku nkomoko y’uru rwobo ndetse no ku muntu witwaga Bayanga aho bivugwa ko yarwubatse cyangwa yaruguyemo. Bamwe bavuga ko Bayanga yari umugaragu w'umwami Kigeri IV Rwabugiri wafukuye iriba riri imbere mu nzu ye mu gihe hariho izuba rikabije, maze bituma abona amazi ku giti cye(wenyine) maze bikabangamira ibwami. ibyo byaje gutuma afatwa nk’umugome, aratoroka ajyana n’amatungo ye, azimira muri rwa rwobo arurohamamo. Abandi bavuga ko yari umutasi waturutse i Burundi ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka, aho yategetswe gucukura umwobo kugeza abonye igihugu cye. Hari n’abavuga ko yari nyirarume wa Nsoro w’i Bugesera, akicwa azira gucika na inka.[1],[2],[3]
Umumaro n’uruhare mu muco
[Hindura | hindura inkomoko]Urwo rwobo rwahuriragamo imyumvire myinshi y’imigenzo gakondo. Rwavugwagaho kuba rurerure cyane ku buryo ruhinguka mu kiyaga cya Rweru cyangwa mu Cyohoha. Hari n’abavugaga ko harimo inzoka nini y’uruziramire, ndetse hakabamo n’amajanja y’imbwa za Ruganzu II Ndori.[1]
Urwobo rwa Bayanga ryifashishwaga nk’igihano gikomeye, aho abarwanyaga ubutegetsi cyangwa abakekwagaho imyitwarire mibi barohwaga. Mu mateka, hari abakobwa batwaye inda z’indaro ndetse n’abakekwagaho imyitwarire idakwiriye bo mu muryango w’ibikomangoma barohwagamo. Abayobozi nka Rwampembwe, Nyombayire, Baryinyonza Burabyo n’abandi baroshwemo nk’igihano cy’ubugome cyangwa kwigomeka.[1],[2],[3]
Amashakiro:
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
- ↑ 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amateka-y-urwobo-rwa-bayanga
- ↑ 3.0 3.1 3.2 https://igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/urwa-bayanga-urwobo-rwatabwagamo
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-rwobo-rwa-bayanga-harateganywa