Urwibutso rwa Jenoside rwa Rutare
| Country | Rwanda | |
|---|---|---|
| Located in the administrative territorial entity | • Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda • Akarere ka Gicumbi | |
| Location | Rutare | |

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutare[1] ni rumwe mu nzibutso zibumbatiye amateka n’ukuri ku byabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994[2]. Ruherereye mu Murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Uru rwibutso rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga 2,000 y’abazize Jenoside, rukaba ahantu ho kwibukira, kwigira amateka no gushishikariza abaturarwanda n’abashyitsi kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Nk’izindi nzibutso zo mu gihugu, Urwibutso rwa Rutare rufite uruhare rukomeye mu kubungabunga amateka, guha icyubahiro abishwe muri Jenoside no gukomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside[3].
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Amateka y’Urwibutso rwa Rutare ashingiye ku byabaye mu cyahoze ari Komini Rutare muri Perefegitura ya Byumba, aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw' Abatutsi benshi bazira uko bavutse. Muri ako gace, nk’ahandi henshi mu gihugu, Jenoside yateguwe igihe kirekire hashingiwe ku macakubiri n’urwango byabibwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bo mu Murenge wa Rutare bahigwaga n’interahamwe [4]ndetse n’abasirikare, Abatutsi bamwe bakicirwa mu ngo zabo abandi bakicirwa mu bice bari bahungiyemo bashaka ubuhungiro. Hari n’abagerageje kwihisha cyangwa guhunga, ariko benshi baricwa. Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’Ingabo za RPA-Inkotanyi[5], hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.Urwibutso rwa Rutare rwashyizweho kugira ngo ruhuze kandi rusigasire imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse rukaba n’ahantu ho kwigisha amateka y’ukuri ku byabaye. Kugeza ubu, uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri igera kuri 275 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994[1].Uretse kuba ari ahashyinguwe Abatutsi bishwe, uru rwibutso rukoreshwa mu bikorwa byo kwibuka buri mwaka, cyane cyane mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside, aho abaturage, abayobozi n’abashyitsi bahahurira bagasubiza amaso inyuma, bagaha icyubahiro abazize Jenoside, ndetse bagafata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubumwe[3].
Bumwe mu buhamya bw'Aabatutsi barokotse Jenoside muri Rutare:
[Hindura | hindura inkomoko]Gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994[6], mu karere ka Gicumbi, byabereye mu Murenge wa Rutare kuwa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026.Mu buhamya bwa Higiro Damas warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Rutare muri perefegitura ya Byumba, yagarutse ku buryo higishijwe amacakubiri n'ivangura mu Banyarwanda nuko urwango rwo kwanga Abatutsi rwabibwe n'ubutegetsi imyaka myinshi kugeza ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Higiro yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahizwe n'interahamwe zashakaga kumwica ndetse ko bigeze no kumubika bavuga ko yapfuye mu byukuri ataribyo, anashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi barimo abari bahunguye ku mupadiri ukomoka muri Espagne .Yagize ati "Iyo mvura rero imbera igisubizo, nzamuka muri iyo mvura ndaza ngaruka aha ariko kubera ko bambonye manuka ntibambone nzamuka baramutse babwira ab'iwacu ko napfuye, naguye ahangaha."Kamizikunze Anastase Perezida wa IBUKA mu karere ka Gicumbi yashimiye Inkotanyi zemeye kwitanga zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Yagize ati "Hari abo dushima bakoze ijoro n'amanywa aribo Nkotanyi ndetse na hano i Rutare niko byagenze, hari abasirikare bitanze, yemwe hari n'abasiviri bitanze, kugirango uyu munsi tube turiho, birumvikana hari n'abatakaje ubuzima bwabo kugirango baturokore[6]."
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 https://imvahonshya.co.rw/gicumbi-hibutswe-abatutsi-bashyinguwe-ku-rwibutso-rwa-rutare/
- ↑ Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
- 1 2 https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/twirwanyeho-dukoresha-amabuye-n-intwaro-gakondo-kugeza-ubwo-hitabajwe-abajepe-ba-habyarimana-ubuhamya
- ↑ Interahamwe
- ↑ Ishyaka FPR - Inkotanyi
- 1 2 https://ukwelitimes.com/gicumbi-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-bashimiye-inkotanyi-zayihagaritse