Urwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo
| Has use | Ibuka | |
|---|---|---|
| Country | Rwanda | |
| Located in the administrative territorial entity | Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda | |
| Location | Umurenge wa Murambi | |
| Coordinate location | 1°47′57″S 30°1′19″E | |
| Commemorates | Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 | |
| Heritage designation | Ubusobanuro bwa monument | |

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo ruherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Rwibukirwaho Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane abiciwe ku misozi ya Mvuzo na Mugote. Muri uru rwibutso hashyinguwe imibiri isaga 6,700, rukaba ruri mu nzibutso z'ingenzi ho kwibukira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ako gace.[1]
Aho ruherereye[1]
[Hindura | hindura inkomoko]Urwibutso rwa Mvuzo ruherereye mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Rulindo. Umusozi wa Mvuzo uteganye n’uwa Mugote uherereye mu Murenge wa Ngoma, iyo misozi yombi igakikizwa n’imirenge ya Cyinzuzi, Burega, Masoro na Ntarabana, ahahoze ari Komini Buriza. Aka gace kazwi kandi nka Remera y’Abaforongo, gafite amateka y'u Rwanda ya kera ajyanye n’Igikomangoma Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi uzwi nka Forongo[2].
Amateka ya Jenoside
[Hindura | hindura inkomoko][1]Mbere ya Jenoside, Mvuzo na Mugote byari bituwe n’Abatutsi benshi babanaga n’abandi baturage mu mahoro. Icyakora, mu gihe cya Jenoside, ako gace kabaye hamwe mu habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu buryo bukomeye bitewe n’imiterere yaho igoye guhunga no kwihisha, ndetse no kuba hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FAR zari zifite intwaro zikomeye. Jenoside yaho yahawe ingufu n’abayobozi bakomeye b’icyo gihe bakomokaga muri ako gace, barimo abanyapolitiki ba MRND.[2]
Interahamwe zakoraga Jenoside zari zarahuguriwe i Gako, zikora ubwicanyi bukomeye zica Abatutsi ziyobowe n’abari bazwi cyane muri ako gace. By’umwihariko, ubukangurambaga bwakozwe n’abayobozi nka Mathieu Ngirumpatse bwafashije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bufashwa n’indirimbo z’urwango zakwirakwizwaga muri icyo gihe.
Jenoside yabereye muri ako gace yatumye imiryango myinshi y’Abatutsi izima burundu; bivugwa ko hafi kimwe cya kabiri cy’imiryango yaho cyarimbuwe ku buryo nta warokotse wo gusigara atanga ubuhamya. Jenoside muri aka gace yarangiye itinze ugereranije n’ahandi mu gihugu, kuko ingabo za FAR zari zigihanganye n’Inkotanyi kugeza ku itariki ya 5 Nyakanga 1994.[1]
[1]Nyuma ya Jenoside, hubatswe urwibutso rwa Mvuzo rushyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside, nubwo kugeza n’ubu hari imibiri igishakishwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Uru rwibutso rukoreshwa mu bikorwa byo kwibuka no kwigisha amateka ya Jenoside, ndetse rukaba ikimenyetso cy’ingaruka Jenoside yasize muri aka gace.