Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro
| Located in the administrative territorial entity | • Intara y’Iburasirazuba • Akarere ka Gatsibo • Umurenge wa Kiziguro | |
|---|---|---|
| Has use | Ibuka | |
| Country | Rwanda | |
| Coordinate location | 1°46′16″S 30°23′5″E | |
| Commemorates | Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 | |

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ni urwibutso ruherereye mu murenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo, mu Rwanda. Rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Aho ruherereye
[Hindura | hindura inkomoko]Urwibutso rwa Kiziguro ruherereye mu murenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo. Ni ahantu ho kwibuka, gusobanukirwa amateka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994[1].
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi benshi bo mu cyahoze ari komini Murambi no mu nkengero zaho bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro. Bizeraga ko bashobora kuharokokera[2].
Ku wa 11 Mata 1994, abagabye igitero barimo Interahamwe, abasirikare n'abandi bafatanyije na bo bateye Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi. Ubwicanyi bwatangiye mu gitondo bukomeza kugeza nimugoroba[2].
Abari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro biciwe mu bice bitandukanye by'iyo paruwasi. Muri ibyo bice harimo igikari cy'abapadiri, hafi y'amashuri, ku bitaro bya Kiziguro no mu nkengero z'urusengero. Imibiri ya bamwe mu bishwe yajugunywe mu byobo byari hafi aho, indi ijugunywa mu rwobo rurerure rwari munsi y'amashuri[2].
Jenoside muri ako gace yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n'abayobozi b'inzego nkuru n'iz'ibanze, bafatanyije n'Interahamwe n'abasirikare baturutse mu bigo bya gisirikare bitandukanye[2].

Urwibutso
[Hindura | hindura inkomoko]Nyuma ya Jenoside, hashyizweho Urwibutso rwa Kiziguro kugira ngo rushyingurwemo imibiri y'abishwe kandi rubungabunge amateka y'ibyabereye muri ako gace.
Urwibutso rushyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside irenga ibihumbi 20.132. Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31, hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 21 yari imaze kuboneka[2].
Urwibutso rwa Kiziguro rufasha mu bikorwa byo kwibuka, kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n'ipfobya n'ihakana rya Jenoside.