Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe
Imbuga y'urwibutso rwa Kamembe (22 Kanama 2025) | |
| Igihugu | u Rwanda |
|---|---|
| Intara | Iburengerazuba |
| Akarere | Rusizi |
| Umurenge | Kamembe |
| Ubwoko | Urwibutso rwa Jenoside |
| Rwibuka | Jenoside yakorewe Abatutsi (1994) |
| Aho ruherereye | 2°29′16″S 28°54′04″E / 2.487684°S 28.901106°E |
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe ni urwibutso ruherereye i Kamembe, mu Akarere ka Rusizi, mu Intara y'Uburengerazuba y'u Rwanda. Rushyinguyemo kandi rwibukirwamo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abiciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Kuri uru rwibutso hanabera ibikorwa ngarukamwaka byo Kwibuka.
Aho ruherereye
[Hindura | hindura inkomoko]Imiterere rusange
[Hindura | hindura inkomoko]Urwibutso rwa Kamembe ni rumwe mu nzibutso za Jenoside ziri hirya no hino mu gihugu, zifite uruhare rwo gushyingura mu cyubahiro, kwibuka no kubika amateka.[1]

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe ni rumwe mu nzibutso n'imva rusange nyinshi ziri mu Rwanda no hanze yarwo, zibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Zimwe mu nzibutso za Jenoside, nk'Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, zashyizwe mu Murage w'Isi wa UNESCO.
Aho biherereye
[Hindura | hindura inkomoko]
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe ruherereye iruhande rwa Sitade Kamarampaka, mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, hafi y'Ikiyaga cya Kivu.
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Kamembe iherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, aho itotezwa ry'Abatutsi (kumeneshwa, gufungwa n'ubundi bugizi bwa nabi) ryatangiye kuva mu 1959, rikongera gukaza umurego mu 1963–1964 no mu 1973.[2] Hagati ya 1990 na 1994, gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside byitabiriwe n'abayobozi ba Leta, ab'inzego z'ubutegetsi n'iz'umutekano kugeza ku rwego rw'ibanze; abasivili baratojwe bahabwa intwaro, kandi bariyeri zishyirwa mu mujyi wa Kamembe no mu nkengero zawo.[2][3][4] Nyuma y'ihanurwa ry'indege ku wa 6 Mata 1994, ubwicanyi bwakajije umurego muri perefegitura; i Cyangugu bwakomeje kugeza mu mpera za Kanama 1994, nyuma y'ahandi henshi mu gihugu.[5][6][7][8] Kuba ingabo za Opération Turquoise zari i Kamembe (muri « Zone humanitaire sûre ») ntibyabujije ibyaha gukomeza; hari ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byavuzwe kandi abenshi mu bakoze Jenoside bahungiye mu yahoze ari Zayire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.[2][9]
Urwibutso rwa Kamembe rwubatswe kugira ngo rushyingure mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside, rubungabunge amazina y'abamenyekanye kandi rube ahantu ho kwibukira no kwigisha amateka, cyane cyane mu bikorwa ngarukamwaka byo Kwibuka.[2][10]
Amateka rusange (1959–1993)
[Hindura | hindura inkomoko]Amateka y'itotezwa ry'Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ni maremare, kandi yatangiye kuva mu 1959.[2]
Ubwicanyi bwabaye mbere ya Jenoside yo mu 1994
[Hindura | hindura inkomoko]Mu mvururu zo hagati ya 1959 na 1961, Abatutsi barishwe, amazu yabo aratwikwa, imitungo yabo irasahurwa, birukanwa mu kazi no mu mashuri, bituma abarokotse bahungira mu Burundi no mu yahoze ari Zayire.[2] Guhera mu mpera za 1960, abanyapolitiki, cyane cyane abarwanashyaka ba PARMEHUTU, babibye urwango, bituma guhera mu Ugushyingo 1960 haba ubukangurambaga bukomeye bwo guhohotera no kumenesha Abatutsi.[2]
Mu mvururu za 1963–1964, ubwicanyi bwageze ku rwego rukabije mu 1963: Abatutsi benshi bishwe ku itegeko rya perefe Pascal Ngirabatware, wiswe « Gahini ». Imyaka ya 1964 na 1973 yibukwa nk'« itazibagirana » kubera ubwicanyi, kwirukanwa mu mashuri no mu kazi ndetse no kwamburwa imitungo.[2] Muri Gashyantare 1964, ikinyamakuru La Tribune de Lausanne cyise ibyo bikorwa « jenoside nyayo mu Rwanda », naho ikinyamakuru France Soir kivuga iyicwa ry'« Abatutsi 12.000 ».[2]
Mu 1973, mbere y'uko Perezida Grégoire Kayibanda ahirikwa ku butegetsi na Juvénal Habyarimana, Perefegitura ya Cyangugu yibasiwe n'imvururu zikomeye. Abatutsi birukanwe mu mashuri no mu kazi, imidugudu yabo iratwikwa kandi imitungo yabo irasahurwa.[2] Ubwo bwicanyi bwo mu 1973 bwiswe « Kajwangara », kubera ko ababukoraga biyoberanyaga bitera umucanga (jwangara) bahiga Abatutsi.[2]
Imyiteguro ya Jenoside yatangiye mu 1990. Guhera mu Ukwakira 1990, Abatutsi bo muri ako gace baratotejwe bikomeye, barahohoterwa kandi barafungwa bashinjwa gukorana n'Inkotanyi.[2] Ibinyamakuru nka Kangura na Imvaho byakwirakwijwe cyane muri perefegitura bibiba urwango.[2]
Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside i Kamembe mu 1994
[Hindura | hindura inkomoko]Komini Kamembe yari icyicaro cya Perefegitura ya Cyangugu, irimo inzego z'ubuyobozi bwa gisivili n'iza gisirikare, harimo n'inkambi ya gisirikare ya Karambo yayoborwaga na Liyetona Samuel Imanishimwe mu 1994.[2]
Jenoside yatangiye mu cyahoze ari Komini Kamembe ku wa 7 Mata 1994, mu mujyi wa Kamembe.[2] Mu ba mbere bishwe harimo Dogiteri Ignace Nagapfizi, wari umuyobozi w'ubuvuzi mu Karere k'Ubuzima ka Cyangugu akaba n'umurwanashyaka w'ishyaka PL; yishwe maze atwikirwa imbere y'urugo rwe ahitwa i Mucyo, ahagana saa yine za mu gitondo. Abandi Batutsi bari bazwi mu mujyi na bo barishwe, barimo Karangwa (umucuruzi ukomeye akaba n'umurwanashyaka wa PSD), Anicet Niyonzima (umurwanashyaka wa PL), Ndayisaba n'umuryango we, na Kongo (umucuruzi).[2]
Ubwicanyi bwahise bukwira muri komini yose, bworoherejwe n'imyiteguro n'ibikoresho Interahamwe zari zarahawe.[2]
Ahabereye ubwicanyi n'abagizemo uruhare
[Hindura | hindura inkomoko]
Mu cyahoze ari Segiteri Kamembe, Abatutsi biciwe i Kadasomwa, kuri Sitade Kamarampaka n'inkengero zayo, mu cyahoze ari Selire ya Gatovu no mu nkengero z'umujyi. Ku wa 14 Mata 1994, Abatutsi bari bahunze ubwicanyi bava muri Komini Gisuma biciwe i Kadasomwa.[2]
Mu mujyi wa Kamembe hari bariyeri zikomeye, harimo iy'i Cyapa ku muhanda wa kaburimbo, yashyizweho nyuma y'igitero cya FPR-Inkotanyi cyo mu Ukwakira 1990.[2] Yabanje gucungwa n'abajandarume, nyuma icungwa n'Interahamwe, ikurwaho muri Nyakanga 1994 ubwo Guverinoma y'abatabazi yahungiraga muri Kongo.[2]
Mu bashinjwa cyane ubwicanyi bwabereye kuri Sitade Kamarampaka no mu nkengero zayo harimo perefe wa Cyangugu, Liyetona Samuel Imanishimwe wayoboraga inkambi ya gisirikare ya Karambo, umushinjacyaha w'i Cyangugu, umuyobozi wa jandarumeri y'i Cyangugu na burugumesitiri wa Kamembe.[2]
Ibiranga urwibutso
[Hindura | hindura inkomoko]
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye mu cyahoze ari Komini Kamembe no muri Cyangugu: kuri Sitade Kamarampaka n'inkengero zayo, i Kadasomwa, kuri Paruwasi ya Katedarali ya Cyangugu n'inkengero zayo, mu mujyi wa Kamembe no mu karere k'amashuri ka Gihundwe.[2]
Umwihariko wa Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu
[Hindura | hindura inkomoko]Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Cyangugu ifite umwihariko ugaragara:
Ubugome bukabije no kurya abantu
[Hindura | hindura inkomoko]Perefegitura izwiho ubugome bukabije bw'ubwicanyi bwahabereye. Hakorewe iyicarubozo rikomeye, harimo gutemagura abishwe no kotsa inyama zabo ku mishito ngo ziribwe.[11][2]
Igihe yamaze n'uruhare rw'abaturage
[Hindura | hindura inkomoko]Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside i Cyangugu ryaranzwe n'igihe kirekire ryamaze ndetse n'uruhare runini rw'ingeri zinyuranye z'abaturage.[2]
Uruhare rwa Opération Turquoise
[Hindura | hindura inkomoko]Jenoside yabereye no muri « Zone humanitaire sûre » (ZHS) yagenzurwaga n'ingabo z'Abafaransa za Opération Turquoise, yarimo Cyangugu, Gikongoro na Kibuye.[2] Ingabo z'Abafaransa, inyinshi zari zifite ibirindiro ku kibuga cy'indege cya Kamembe, zishinjwa gukorana n'Interahamwe n'abajandarume kuri bariyeri zo mu mujyi wa Cyangugu.[2] Abatutsi biciwe ku kibuga cy'indege izo ngabo zihari, kandi abakoze Jenoside bahungiye muri ZHS.[2]
Uruhare rw'abayobozi
[Hindura | hindura inkomoko]Abayobozi benshi b'icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu baburanishijwe ku ruhare bagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.[2] Muri bo harimo Liyetona Samuel Imanishimwe, waburanishijwe n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), wahoze ari perefe Emmanuel Bagambiki (wagizwe umwere na TPIR), ndetse na ba burugumesitiri b'amakomini nka Jean-Napoléon Mubiligi wa Kamembe, bahamijwe ibyaha n'inkiko Gacaca.[2]

Kubera ko ruri hafi ya Sitade Kamarampaka n'umujyi wa Cyangugu (Kamembe), Urwibutso rwa Kamembe ni ahantu h'ingenzi ho kwibuka amateka mabi n'umwihariko w'ubugome bwa Jenoside muri iyi yahoze ari perefegitura.[2] Rufite ibyumba by'imurikabikorwa n'imva rusange zibungabungiwemo imibiri y'abishwe, ndetse n'ahantu ho kwibukira hifashishwa mu bikorwa bya Kwibuka.[2]
Inyandiko
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Genocide Memorials". Genocide Archive Rwanda (in Icyongereza). Retrieved 2026-10-24.
- 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 Commission Nationale de Lutte contre le Génocide (CNLG) (2019). Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (PDF). Kigali: CNLG.
- ↑ "Journée de commémoration du génocide des Tutsi". Ofpra (in Igifaransa). Retrieved 2025-10-21.
- ↑ Gabiro, Gabriel (2004-03-02). "Cyangugu se redécouvre, dix ans après le génocide". JusticeInfo.net (in Igifaransa). Retrieved 2025-10-21.
- ↑ "19.09.2001 - TPIR/Cyangugu - Cyangugu était politiquement homogène pendant le Génocide, selon un expert". JusticeInfo.net (in Igifaransa). 2001-09-18. Retrieved 2025-10-21.
- ↑ "Testimony of Venancia, a survivor of the Rwandan genocide" (PDF). United Nations (in Icyongereza).
- ↑ "Rwanda: La défense du commandant de Cyangugu plaide contre un procès conjoint". ReliefWeb (in Igifaransa). 1999-08-10. Retrieved 2025-10-21.
- ↑ Commission parlementaire rwandaise d’enquête sur l’idéologie du génocide (2008). Rapport de la Commission parlementaire sur l’idéologie du génocide (PDF) (in Igifaransa). Kigali: Ministère de la Réconciliation et du Développement du Rwanda. Retrieved 2025-10-22.
- ↑ Ndorimana, Jean. "Un témoin oculaire et auriculaire du génocide perpétré contre les Tutsi dans l'ex-préfecture Cyangugu réagit au communiqué de Théobald Rutihunza" (PDF). francegenocidetutsi.org (in Igifaransa).
- ↑ Mutwarasibo, Ernest (2009). "Organisation et exécution du génocide des Tutsi". Revue d’Histoire de la Shoah (in Igifaransa). 190 (1): 67–81. doi:10.3917/rhsho.190.0067. ISSN 2111-885X. Retrieved 2025-10-21.
- ↑ "10.09.2001 - TPIR/Cyangugu - L'ancien commandant Imanishimwe accusé de cannibalisme". JusticeInfo.net (in Igifaransa). 2001-09-09. Retrieved 2025-10-22.
Reba kandi
[Hindura | hindura inkomoko]Ingingo zijyanye
[Hindura | hindura inkomoko]Ihuza ryo hanze
[Hindura | hindura inkomoko]Ibitabo
[Hindura | hindura inkomoko]- Commission Nationale de Lutte contre le Génocide (CNLG) (2019). Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (PDF). Kigali: CNLG.
- Commission Nationale de Lutte contre le Génocide (CNLG) (2019). Identification des sites du génocide d’avril à juillet 1994 (PDF) (in Igifaransa). Kigali: CNLG.
