Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora
| Has use | Ibuka | |
|---|---|---|
| Country | Rwanda | |
| Located in the administrative territorial entity | • Intara y’Iburasirazuba • Akarere ka Bugesera • Gashora | |
| Coordinate location | 2°12′24″S 30°14′27″E | |
| Commemorates | Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 | |

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora [1], ni urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5,200 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Aho ruherereye[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora,ruherereye mu Karere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba, rushyinguyemo imibiri isaga 5,200 y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rwibutso rwibukiramo cyane cyane abiciwe mu cyahoze ari Komini Gashora, harimo n'abishwe nyuma yo guhungira kuri ISAR Karama na Kiliziya.[3]

Amateka[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agace ka Gashora kari mu hiciwe Abatutsi benshi cyane. Abatutsi benshi bahungiye mu nsengero, ku bigo by’amashuri no mu bice batekerezaga ko byari kubarinda, ariko bicirwayo n’Interahamwe hamwe n’abasirikare bari bafatanyije na Leta yariho icyo gihe.
Abenshi biciwe:
- mu gice cya Gashora,
- i Rilima,
- i Rweru,
- no mu nkengero z’ibiyaga bya Bugesera.
Hari n’abajugunywe mu byobo cyangwa mu bishanga, bituma hari imibiri yakomeje kuboneka nyuma y’imyaka myinshi Jenoside ihagaritswe.
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/kwibuka31-abatuye-icyahoze-ari-gashora-bitabiriye-umugoroba-wo-kwibuka
- 1 2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/gashora-imibiri-52-yabonetse-nyuma-y-imyaka-32-ishize-jenoside-ihagaritswe-yashyinguwe-mu-cyubahiro
- ↑ https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/kwibuka31-abatuye-icyahoze-ari-gashora-bitabiriye-umugoroba-wo-kwibuka
- ↑ https://commons.wikimedia.org/w/index.php?search=Gashora+Genocide+Memorial&title=Special%3AMediaSearch&type=image