Jump to content

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga

Kubijyanye na Wikipedia
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga
Igihuguu Rwanda
IntaraUmujyi wa Kigali
AkarereKicukiro
UmurengeGahanga
UbwokoUrwibutso rwa Jenoside
RwibukaJenoside yakorewe Abatutsi (1994)
Aho ruherereye2°01′41″S 30°06′19″E / 2.028083°S 30.105281°E / -2.028083; 30.105281

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga ni ahantu ho kwibukira no gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haherereye mu Murenge wa Gahanga, mu Akarere ka Kicukiro, mu majyepfo y'uburasirazuba bw'Umujyi wa Kigali, mu Rwanda.

Aho ruherereye

[Hindura | hindura inkomoko]

Aho biherereye

[Hindura | hindura inkomoko]

Urwibutso ruri i Gahanga, mu gice cy'amajyepfo y'uburasirazuba bw'Umujyi wa Kigali, mu Akarere ka Kicukiro.[1] Ruri hafi ya Kiliziya Gatolika ya Gahanga, rwegeranye n'ahandi hantu ho kwibukira ho muri uwo murenge, nka Karembure.[2]

Imiterere rusange

[Hindura | hindura inkomoko]

Urwibutso rwa Gahanga ni rumwe mu nzibutso za Jenoside ziri hirya no hino mu gihugu, zifite uruhare rwo gushyingura mu cyubahiro, kwibuka no kubika amateka.[3]

Amakomini y'u Rwanda mu 1994
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga (Kanama 2025)

Ubwicanyi bwo muri Kiliziya ya Gahanga

[Hindura | hindura inkomoko]

Guhera ku wa 8 Mata 1994, Abatutsi bahungiye muri Kiliziya ya Gahanga. Ku wa 9 Mata, abayobozi b'inzego z'ibanze bategetse Abahutu kuvamo, Abatutsi basigara bonyine. Ku wa 10 Mata 1994 ubwicanyi bwaratangiye, ariko Abatutsi barirwanaho basubiza inyuma Interahamwe. Konseye Buregeya yahise yitabaza abasirikare, baza barasa abari muri kiliziya, maze Interahamwe zisonga inkomere. Hafi y'Abatutsi bose bari muri kiliziya barishwe, na bake barokotse bakomereka bikabije.[4]

Ishyingurwa ry'imibiri

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu 1996, imibiri yari imaze kuboneka yarakusanyijwe ishyingurwa mu cyubahiro muri uru rwibutso.[2] Mu 2020, KT Press yavugaga ko urwibutso rurimo imibiri irenga 7 000.[4]

Ku wa 1 Nyakanga 2023, imibiri 10 224 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gahanga. Imwe muri yo yari yarabonetse kuri Kiliziya ya Gahanga, indi ivanwa mu mva rusange za Nunga na Karembure. Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Fanfan Kayirangwa Rwanyindo, yavuze ko iyo mibiri yari itatanyije mu hantu hatandukanye itari ishyinguwe mu buryo bukwiye.[5]

Ibiranga urwibutso

[Hindura | hindura inkomoko]

Buri mwaka, urwibutso rwa Gahanga rwakira imihango yo Kwibuka yitabirwa n'imiryango y'abazize Jenoside, abarokotse n'abayobozi; mu gihe cyo kwibuka hakomeza gushyingurwa mu cyubahiro imibiri igenda iboneka.[1][5]

  1. 1 2 Malachie Hakizimana. "Kicukiro: I Gahanga bibutse, banashyingura mu cyubahiro imibiri y'abantu 12". Kigali Today. Retrieved 2025-09-05.
  2. 1 2 "Gahanga Memorial". Genocide Archive Rwanda. Retrieved 2025-09-05.
  3. ↑ "Genocide Memorials". Genocide Archive Rwanda (in Icyongereza). Retrieved 2026-10-24.
  4. 1 2 Edmund Kagire (2020-04-11). "April 10, 1994: When killers descended on Satinsyi, Mayange and Gahanga". KT Press (in Icyongereza). Retrieved 2025-09-05.
  5. 1 2 Malachie Hakizimana (2023-07-01). "Kicukiro: Imibiri isaga ibihumbi icumi yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gahanga". Kigali Today. Retrieved 2025-09-05.

Ingingo zijyanye

[Hindura | hindura inkomoko]

Ihuza ryo hanze

[Hindura | hindura inkomoko]
Wikimedia Commons ifite amatangazamakuru kubyerekeye: