Jump to content

Urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka

Kubijyanye na Wikipedia

Ubuyobozi bw‟Umurenge bugenzura kandi bugakurikirana niba ubutaka bukoreshwa neza kandi bukabyazwa umusaruro.  Buri mwaka, bitarenze itariki ya

31 Werurwe, Ubuyobozi bw‟Umurenge bukora raporo y‟igenzura n‟ikurikirana ry‟imikoreshereze y‟ubutaka bw‟abantu ku giti cyabo, ubutaka bwahawe abikorera na Leta cyangwa inzego zayo, ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta n‟ubw‟inzego zayo zifite ubuzimagatozi bukayishyikiriza ubuyobozi bw‟Akarere. Ubuyobozi bw‟Akarere, bumaze gusesengura izo raporo bwoherereza Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze inyandiko ikubiyemo ibyo bwabonye hamwe n‟imyanzuro.  

Mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba, bumaze imyaka itatu (3) ikurikirana butabyazwa umusaruro kandi nta mpamvu yumvikana yatanzwe, Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, afite ububasha bwo gufatira ubwo butaka mu gihe cy‟imyaka itatu (3).

Iyo nyir‟ubutaka atagaragaje ubushake n‟ubushobozi bwo kubukoresha icyo gihe gishobora kongerwa.

Mu gihe bigaragaye ko ubutaka bwangirika cyangwa ko kudakoreshwa kwabwo ari intandaro y‟umutekano muke, Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, ashobora gufatira ubwo butaka atagombye gutegereza igihe giteganyijwe mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo. Ifatira ry‟ubutaka rivugwa mu gika cya mbere cy‟ingingo ya 52 y‟iri tegeko rikorwa nyuma yo guha nyir‟ubutaka cyangwa undi ubukoresha integuza yanditse y‟iminsi mirongo ine n‟itanu (45) y‟akazi.  

Kwamburwa ubutaka

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubutaka bwose buri mu byiciro bikurikira bushobora kwamburwa nyirabwo:

1° ubutaka bwafatiriwe nk‟uko biteganijwe mu ngingo ya 52 y‟iri tegeko, bugasubizwa nyirabwo ariko akananirwa kubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 56 y‟iri tegeko;

2° ubutaka bwafatiriwe bukamara imyaka itarenze mirongo itatu (30), ariko nyirabwo ntasabe kubusubizwa;  3° ubutaka buri mu mbago z‟umujyi aho igishushanyo cy‟ikatwa ry‟ibibanza cyemejwe n‟inzego bireba ariko bukaba bumaze imyaka itatu (3) ikurikiranye budakoreshwa;

4° ubutaka buri mu mbago z‟ahagenewe imiturire mu cyaro n‟ubw‟ahantu hemejwe n‟inzego zibishinzwe ko hagomba kugirwa rukuruzi y‟amajyambere bufite igishushanyo cy‟ikatwa ry‟ibibanza cyemejwe n‟inzego zibifitiye ububasha ariko bukaba bumaze imyaka itatu (3) ikurikiranye budakoreshwa;

5° ubutaka bwambuwe abantu kubera ko batubahirije amasezerano y‟ubukode burambye nk‟uko biteganywa mu ngingo ya 44 y‟iri tegeko.  

[1]

  1. Urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka